Tony Football Excellence Programme (TFEP) yahisemo abandi bana bafite impano yo gukina ruhago mu Rwanda aho mu barenga 120 baturutse bu bice bitandukanye by’igihugu bakuwemo abazakora ikipe y’abatarengeje imyaka 13, 15 na 17.
Hagiye gushira imyaka ibiri Tony Football Excellence isinyanye na Leta y’u Rwanda y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.
Kuva icyo gihe hashinzwe ishuri ryigisha ruhago rikorera mu Karere ka Musanze aho ricumbikira abana batoranyijwe mu ntara zose z’u Rwanda ngo babashe gukarishya impano zabo no kuzibyaza umusaruro.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2024, yarangije igikorwa cyo gushaka abana yari imazemo iminsi, kikaba cyabereye ku kibuga giherereye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Tony Football Excellence iri kugenda ihitamo abana bazakora ikipe y’abatarengeje imyaka 13, iy’abatarengeje 15, iy’abatarengeje 17 n’iyo isanganywe kugeza ubu izaba ari iy’abatarengeje 20.
Muri Nzeri 2024, nibwo aba bana bose bazasanga abandi aho bacumbika mu Karere ka Musanze ndetse bafashwe muri byose nkenerwa birimo no kwita ku masomo yabo, yaba asanzwe cyangwa aya Ruhago.
Aba bose bakomeza kwitabwaho n’abatoza babigize umwuga harimo n’abakomoka hanze y’u Rwanda nka Israel na Portugal ndetse n’abandi bakozi ba Tony Football Excellence bashinzwe kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Umusaruro w’iri rerero watangiye kugaragara dore ko mu minsi ishize yohereje umwana wa mbere [Yangiriyeneza Erirohe] wagiye gukora igerageza muri G.D. Estoril Praia yo muri Portugal.
Si ibyo gusa kuko TFEP ifite gahunda yo kubaka amarerero ya ruhago muri buri ntara mu Rwanda ihereye kuri Musanze kuzageza kuri Kigali izaba ifite icyicaro gikuru cyayo.
Amafoto: Ishimwe Alain Kenny
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!