Tony Football Excellence Programme (TFEP) ikomeje gutera intambwe mu guteza imbere ruhago mu Rwanda aho kugeza ubu irimbanyije ibikorwa byo gushaka abana batarengeje imyaka 13, 15 na 17.
Hagiye gushira imyaka ibiri Tony Football Excellence isinyanye na Leta y’u Rwanda y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.
Kuva icyo gihe hashinzwe ishuri ryigisha ruhago rikorera mu Karere ka Musanze aho ricumbikira abana batoranyijwe mu ntara zose z’u Rwanda ngo babashe gukarishya impano zabo no kuzibyaza umusaruro.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2024, yarangije igikorwa cyo gushaka abana bakina umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali cyabereye ku kibuga cya IPRC Kigali.
Ni igikorwa cyari cyaritabiriwe n’abana barenga 100 baturutse mu bigo by’amashuriri ndetse n’andi marerero ariko abatoranyijwe bakazahatana ku rwego rw’igihugu n’abandi baturutse mu zindi ntara.
Tony Football Excellence izahitamo abana bazakora ikipe y’abatarengeje imyaka 13, iy’abatarengeje 15, iy’abatarengeje 17 n’iyo isanganywe kugeza ubu izaba ari iy’abatarengeje 19.
Aba bose bazajya batorezwa hamwe kugira ngo bakomeze kwitabwaho n’abatoza ndetse n’abandi bakozi ba Tony Football Excellence bashinzwe kumenya ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Umusaruro w’iri rerero watangiye kugaragara dore ko mu kwezi gushize yohereje umwana wa mbere [Yangiriyeneza Erirohe] wagiye gukora igerageza muri G.D. Estoril Praia yo muri Portugal.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!