Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yagaragaje ko gutsindwa umukino w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League wabahuje na Les Aigles du Congo, byatewe n’abasifuzi bitwaye nabi mu mukino bagahengamira ku ruhande rw’ikipe bahanganye.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo APR FC yavuye mu Rwanda ijya gukinira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium iri i Lubumbashi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Taleb Abderrahim, yavuze ko ari umukino wari ukomeye kuko abatoza bombi bagiye guhura bari bamenyeranye, ibyatumye habamo amayeri menshi mu mukino.
Ati “Murabizi twaje hano dufite inshingano zo kubona umusaruro mwiza. Twagerageje kwitwara neza mu kibuga hagati no kugerageza imipira miremire, kuko twari twararebye imikino yabo bakinnye ya gicuti. Gusa ni ikipe nziza ifite abakinnyi bakomeye ku giti cyabo.”
Yerekanye ko gutsindwa kw’ikipe ye byagizwemo uruhare runini n’abasifuzi b’umukino bayobowe n’Umunya-Bénin, Idissa Abdul, wasifuraga amakosa atari yo no gutanga amakarita menshi ku Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Ati “Twagerageje kubahagarika tugerageza amahirwe mu gihe dufashe umupira, gusa natunguwe bitari ugutsindwa, ahubwo ku myitwarire y’umusifuzi. Ntabwo umupira w’amaguru watera imbere ugifite abasifuzi nk’aba. Mumbabarire kubivuga.”
“Natoje imikino myinshi ya Champions League kandi ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye, ariko sinigeze mbona dufatwa nabi nk’uko byagenze uyu munsi. Twimwe penaliti ebyiri, gusifura amakosa adasobanutse n’amakarita atari akenewe ku bakinnyi.”
Taleb yongeyeho ko umukinnyi we, Djibril Ouattara yakiniwe nabi n’umukinnyi wa Les Aigles du Congo, ndetse akaba agomba kujya no mu bitaro, ariko ntabwo umusifuzi yigeze abyitaho, yanagerageza kuvuga agakangishwa amakarita.
Ntabwo uyu mugabo yemeranya n’ikarita itukura yahawe umukinnyi we, Ronald Ssekiganda, kuko byasaga no kumugendaho kuko yamukurikiye akayimuha n’umukino warangiye.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irasabwa kwishyura igitego 1-0 yatsinzwe, ndetse ikirinda kwinjirizwa igitego ku wa 11 Nzeri, kuri Stade Amahoro, kuko byatuma imibare yayo ikomera ikaba yanasezererwa.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!