Rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Serena Williams, wari umaze imyaka ine yarahagaritse gukina, yagerageje kongera gukina mu irushanwa ribera mu Bwongereza rya Wimbledon, avunika atageze no mu kibuga.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, ni bwo Serena Williams yagombaga kujya mu kibuga, aho yari gufatanya n’umuvandimwe we, Venus Williams, bagahura na Solana Sierra ukinana na Camila Osorio mu cyiciro cy’abagore bakina ari babiri.
Ubwo abafana bari batgereje kwakira Serena Williams wari wabamenyesheje ko agiye gusubira mu kibuga, ntibamubonye, gusa yifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kubamenyesha ikibazo cyabayeho.
Ati “Umutima wanjye urababaye cyane kuko navuye mu bakina ari babiri. Kugaruka gukina byari impano, n’andi mahirwe yo kongera gukinana na Venus Williams bisobanuye Isi kuri njye. Nakoze byose nshoboye ngo nitegure, ariko ivi ryanjye ntiryari ryiteguye guhatana.”
“Amakuru meza ni uko ivi ritajemo amazi nka mbere. Inkuru mbi ni uko nagerageje n’imbaraga zose ariko sinshobore kuba niteguye uyu mukino wa babiri.”
Mu 2022, ni bwo uyu mugore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeye kuri Tennis, icyo gihe akaba yari yatsinzwe na Ajla Tomljanovic muri US Open.
Uyu mukinnyi w’imyaka 44, yatsinze imikino ikomeye 859, yatwaye Gland Slam 23, imidali ine ya zahabu mu Mikino Olempike, yanamaze ibyumweru 319 ari nimero ya mbere ku isi muri Tennis.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!