Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yashinjiwe kunyereza arenga ibihumbi 500 y’Amayero [hafi miliyari 1 Frw], yishyuwe n’u Burusiya mu mukino wa gicuti.
Ikinyamakuru The Times cyanditse ko bamwe mu bahoze ari abayobozi b’ishyirahamwe, bagaragaje impungenge ko uyu mugabo yaba yarakoresheje aya mafaraga mu nyungu ze bwite.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Cameroun yakinnye n’u Burusiya mu mukino wa gicuti ku busabe bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Burusiya. Umukino wabereye mu Mujyi wa Moscow.
Iki kinyamakuru cyavuze ko kwishyura uyu mukino byari mu byiciro bibiri, hamwe ari ibihumbi 455 y’Amayero, n’andi angana n’ibihumbi 112 y’Amayero, kandi yose kaba yaragiye kuri konti bwite ya Samuel Eto’o muri banki yitwa Qatar National Bank iri i Doha.
Guibai Gatama wahoze muri Komite Nyobozi ya FECAFOOT, yavuze ko nta buryo bugaragara ayo mafaranga yaba yaravuye kuri iyo konti, ajya kuri konti bwite z’ishyirahamwe.
Uyu muyobozi na bagenzi be banagaragaje ko batanze ikirego muri Komite ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kugira ngo Eto’o akurikiranwe kuri ibi byaha byo kunyereza umutungo wa FECAFOOT.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!