Imikino ya Commonwealth ihuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango w’ibikoresha Icyongereza ryashyizweho akadomo, riziga u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 10 rutahanye umudali umwe w’Umuringa wegukanywe na Niyonkuru Florence usiganwa ku maguru.
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo iyi mikino yosojwe gukinwa, aho yarimo ibera mu Mujyi wa Glasgow muri Écosse, iri guhuza ibihugu 74 n’abakinnyi 2729 mu mikino 10.
Mu bagore basiganwa metero 10.000, Niyonkuru Florence yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa umudali w’Umuringa, ari na wo mwanya mwiza u Rwanda rwabonye muri iyi mikino.
Mu bagore basignwa metero 500, Emeline Imanizabayo, yasoreje ku mwanya wa cyenda mu bakinnyi 21 bitabiriye. Iribagiza Honorine, Umutesiwase Magnifique na Uwitonze Claire na bo ntibitwaye neza mu byiciro byabo byo gusiganwa metero 200, 400, 800 na 5000.
Ni mu gihe mu bagore basiganwa metero 100 bafite ubumuga, Clementine Uwiduhaye yabaye uwa munani.
Mu mukino wa Judo, Alban Bouvet wahagarariye u Rwanda yatsindiwe muri ⅛, asezerewe na Joshua Katz wagarukiye ku mukino wa nyuma yegukana umudali wa Feza muri iyi mikino.
Muri siporo yo koga, u Rwanda rwahagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean na Echessah Axela Marta, barushanwa mu koga metero 50, 100 na 200 (mu gukura umusomyo), metero 50 (Bunyugunyugu), metero 50 na 100 (Ngarama) na metero 50 (Makeri). Nta n’umwe wabonye umudali.
Australia ni yo yitwaye neza muri iyi mikino kurenza ibindi bihugu, aho yatahanye imidali 171 irimo 70 ya Zahabu, 45 ya Feza na 56 y’Umuringa, ikurikirwa n’u Bwongereza bwakuyemo imidali 110.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!