Impaka zikomeye zongeye kubura mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi nyuma y’uko FIFA itangaje ko ifite gahunda yo kwinjiza abashoramari bigenga mu bikorwa by’ubucuruzi by’Igikombe cy’Isi, igitekerezo cyamaganiwe kure n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ivuga ko umupira w’amaguru udakwiye gufatwa nk’igicuruzwa gishobora kugurishwa.
Iyi gahunda ishyikigiwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, iteganya ko FIFA yagurisha hafi 20% by’imigabane mu kigo gishya cy’ubucuruzi kizacunga ibikorwa bitandukanye birimo Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa akomeye. Iki kigo gishya kizwi nka FIFA Forward Enterprise (FFE), gifite agaciro kabarirwa muri miliyari 20 z’Amadolari.
FIFA ivuga ko iyi gahunda izayifasha kubona amafaranga menshi azifashishwa mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi, aho amakipe n’amashyirahamwe y’ibihugu 211 bigize FIFA ashobora kungukira muri iyi gahunda binyuze mu kongererwa inkunga.
Mu bashoramari bavugwa ko bashobora kugira uruhare muri uyu mushinga harimo Joshua Kushner washinze ikigega cy’ishoramari Thrive Capital, akaba ari umuvandimwe wa Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, usanzwe ari inshuti ya Gianni Infantino uyobora FIFA.
Nubwo FIFA ishimangira ko itazigera itakaza ububasha ku byemezo birebana n’imiyoborere y’umupira w’amaguru, amarushanwa n’amategeko yayo, iki gitekerezo cyakiriwe nabi cyane n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi, UEFA.
UEFA yavuze ko FIFA yarenze umurongo utagomba kurengwa, ikavuga ko umupira w’amaguru atari umutungo w’umuryango umwe cyangwa umuntu umwe ku buryo wagurishwa ku bashoramari.
Mu itangazo ryayo, UEFA yagize iti “Umupira w’amaguru n’imiyoborere yawo ntabwo ari umutungo wo gucuruza. Nta n’umwe muri twe ufite umupira w’amaguru ku giti cye ku buryo yawugurisha.”
Impungenge za UEFA zishingiye cyane ku kuba itinya ko kwinjiza abashoramari mu micungire y’amarushanwa akomeye bishobora gutuma inyungu z’ubucuruzi zirusha agaciro intego nyamukuru y’umukino, ari yo guteza imbere siporo no kurengera abafana, amakipe ndetse n’ibihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, na we yagaragaje ko atemera ko Igikombe cy’Isi cyafatwa nk’igicuruzwa kigomba kugurishwa.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Burnham yagize ati “Igikombe cy’Isi ntabwo ari igicuruzwa. Ni irushanwa rikomeye kurusha andi yose mu mikino, nta nyiraryo uhari kandi ntirigomba kugurishwa.”
Yakomeje agira ati "Umupira w’amaguru ni uw’abafana. Wahoze ari uwabo kandi ni ko bizahora."
Ku ruhande rwa FIFA, abayobozi bavuga ko igihe kigeze ngo umupira w’amaguru ukoreshe ubushobozi bwawo mu bijyanye n’ubucuruzi kugira ngo ubashe gutanga byinshi ku bihugu bitandukanye, cyane cyane ibikeneye inkunga yo guteza imbere ibikorwa byawo.
UEFA iteganya gukora inama muri iki cyumweru ndetse bivugwa ko mu bizaganirwaho harimo kutongera kwitabira Igikombe cy’Isi ku bihugu binyamuryango byayo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rikomeje kwamaganirwa kure, nyuma y’aho ritangaje ko rigiye kwegurira abikorera 20% mu rwego rwo kubona amafaranga yo gutegura Igikombe cy’Isi n’ibindi bikorwa.
Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Andy Burnham na UEFA bagaragaje… pic.twitter.com/oXXv9lQQh4
— IGIHE Sports (@IGIHESports) July 29, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!