IGIHE

Rui Pinto watamaje Man City afite ubwoba ko ashobora kwicwa

0 3-10-2026 - saa 14:46, IGIHE

Umunya-Portugal Rui Pinto wamamaye kubera gushyira hanze inyandiko z’ibanga zagize uruhare mu gutuma Premier League itangira iperereza kuri Manchester City, yatangaje ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa nyuma y’icyemezo cyo kumuvana muri gahunda yo kurinda abatangabuhamya.

Pinto w’imyaka 37, washinze urubuga rwa Football Leaks, yagiye ashyira hanze inyandiko nyinshi z’ibanga zijyanye n’umupira w’amaguru, zirimo ubutumwa bwo kuri email n’inyandiko z’imari z’amakipe akomeye.

Mu 2018, yahaye zimwe muri izo nyandiko ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, cyazifashishije mu gukora iperereza ku micungire y’imari ya Manchester City no ku birego by’uko yaba yararenze ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry’imari mu mupira w’amaguru.

Mu cyumweru gishize, Manchester City yahamijwe ibyaha byose yari ikurikiranyweho bijyanye no kurenga ku mabwiriza y’imari ya Premier League hagati y’umwaka w’imikino wa 2009/10 n’uwaa 2017/18, gusa iyi kipe yahise ijuririra icyo cyemezo.

Pinto yinjiye muri gahunda ya Portugal yo kurinda abatangabuhamya mu 2020 nyuma yo kwemera gukorana n’inzego z’ubuyobozi no kuziha amadosiye yari yarabonetse binyuze mu bikorwa bya Football Leaks.

Ku wa Gatanu, uyu Munya-Portugal yanditse ku rubuga rwa X ko icyemezo cyo guhagarika uburinzi yari amaze igihe ahabwa muri iyo gahunda guhera ku wa 10 Ukwakira 2026, cyamushyize mu “bihe bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.”

Yavuze ko icyo cyemezo cyamusigiye amahitamo make, ku buryo agomba kwimukira ahantu hatazwi mu gihe kitazwi kubera “iterabwoba riganisha ku rupfu rimugeraho inshuro nyinshi” ndetse “n’ibyago bikomeye by’uko hashobora kugeragezwa kumwica.”

Pinto yakunze kwiyita umuntu ushyira ahagaragara amakuru y’ibanga agamije kugaragaza amakosa n’ibyaha bikorwa mu nzego zitandukanye.

Gusa na we yagiye akurikiranwa n’ubutabera muri Portugal, aho yahamijwe ibyaha birimo kwinjira mu makuru mu buryo butemewe n’amategeko no kugerageza kwaka amafaranga akoresheje iterabwoba, ahanishwa igifungo cy’imyaka ine gisubitse.

Mu rubanza rwe rwa mbere mu 2020, Pinto yambaraga umwambaro umurinda kugerwaho n’amasasu, mu gihe urwo rubanza na rwo rwari rwashyiriweho ingamba zidasanzwe z’umutekano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu mugabo yagizwe umwere mu rubanza rwa kabiri ku byaha 241 yari akurikiranyweho byo kwinjira mu buryo butemewe muri konti za email z’inzego zitandukanye za siporo muri Portugal, zirimo iz’Ikipe ya Benfica.

Ku wa Gatatu, Pinto kandi yibasiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, avuga ko “yahindutse kanseri y’umupira w’amaguru” kandi ko “atagakwiye kugira umwanya mu hazaza h’uyu mukino.”

Pinto yongeye gusubiramo ibirego yari yatangaje mu 2018, avuga ko Infantino yagize uruhare mu gufasha Manchester City na Paris Saint-Germain kwirinda ibihano byari bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza agenga ikoreshwa ry’imari, byari gutangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA.

Mu minsi ishize, Infantino yakomeje gushyirwaho igitutu nyuma y’imigambi itavugwaho rumwe yo kugurisha ku bashoramari bigenga imigabane mu marushanwa ategurwa na FIFA, arimo Igikombe cy’Isi.

Itangazo ry’abanyamategeko ba Pinto ryashyizwe hanze ku wa Gatanu, ryavuze ko icyemezo cyo kumuvana muri gahunda yo kurinda abatangabuhamya cyatumye ibyago byo guhungabanyirizwa umutekano we birushaho kwiyongera.

Bavuze ko ibi bibaye mu gihe imanza zishingiye ku makuru Pinto yashyize hanze zigikomeje, zirimo n’urubanza rwa Manchester City.

Pinto kandi yashyizeho urubuga rwo gukusanyirizaho inkunga y’amafaranga kugira ngo imufashe “kurokoka ibi bihe bikomeye”, avuga ko ari ikibazo “cyatewe na Leta ya Portugal.”

Inkuru bifitanye isano: Intwari y’igisambo, intiti kuri mudasobwa yajujubije inkiko: Pinto urimbuye Man City ni muntu ki?

Rui Pinto yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y'uko agiye gukurwa muri gahunda yo kurinda abatangabuhamya
Pinto ni we washinze urubuga rwanyuzeho amabanga yashyize hanze Manchester City
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza