IGIHE

Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya

0 1-09-2026 - saa 20:44, Iradukunda Olivier

Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye n’iyo yakiriwe mu mwaka wa 2025/2027, yakozwe n’uruganda rwa Umbro binyuze muri Sosiyte ya Jayrutty yambika iyi kipe.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu kuwumurika yifashishije abakinnyi bayo bashya ndetse n’abakobwa b’uburanga, yerekana umwambaro wo mu rugo uri mu ibara ry’ubururu yaba ku mupira no ku itabutura.

Ibirango by’abaterankunga bayo bayobowe na Banki ya Kigali iri mu gatuza, hejuru yayo hakaba uwakoze umwambaro n’ikirango cya Rayon Sports, Jayrutty na yo ikaba ku rutugu. Ibirango biri mu ibara ry’umweru.

Umwambaro wo hanze uri mu ibara ry’umweru, ukagira ibirango by’ubururu, gusa ikirango cya Umbro cyo kikaba umukara. Umwambaro wa gatatu wo uri mu bururu bw’ikirere n’ibirago by’ubururu.

Rayon Sports yamuritse uyu mwambaro mu gihe iri kwitegura umukino w’ijionjora rya mbere uzayihuza na Panthère Sportive du Ndé, uzabera muri Cameroun ku itariki ya 4 Nzeri 2026.

Umwambaro wa Rayon Sports wo mu rugo ni ubururu hose
Imyambaro y'abafana na yo yamuritswe
Umwambaro wa gatatu wa Rayon Sports uri mu bururu bw'ikirere
Tony Kitoga mu mwambaro wo hanze wa Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza