Rayon Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi mushya, Elie Mokono ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, mbere y’uko yemeza abakinnyi izatanga mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika (CAF).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yatangarije abakunzi bayo ko yungutse umukinnyi mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Bivugwa ko Rayon Sports yarimo ihangana n’uko yuzuza imyanya yayo mu kibuga bigendanye n’umwaka izakinamo irushanwa rya CAF Confederation Cup 2026.
Yabanje kuganira n’abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco wakiniraga APR FC, ariko impande zombi zinanirwa kumvikana ku masezerano uyu mukinnyi yasinyira iyi kipe, kugeza ubuyobozi bwa Rayon Sports buhinduye intekerezo bujya ku isoko ry’i Burundi.
Yagize iti “Ibyishimo birakomeje, ukwezi kw’intsinzi gutangiranye n’amakuru. Elie ‘Eldihno’ Mokono ni Ubururu. Urakaza neza Eldihno.”
Asanze Rayon Sports ifite abandi bakinnyi bakina mu kibuga hagati barimo Tony Kitoga, Tambwe Ngongo Gloire, Nkudimana Fabio, Nisingizwe Christian, Ndayishimiye Didier na Issa Djiguiba.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, ni wo munsi wa nyuma amakipe azakina amarushanwa Nyafurika yahawe kugira ngo atange abakinnyi bazifashishwa mu ijonjora rya mbere ririmo a CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izakina na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.
Rayon Sports iheruka kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup yaherukaga mu myaka 28, iri kwitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Mathare United FC ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!