IGIHE

Rayon Sports idafite Djiguiba, Ouattara na Eldinho ifite icyizere cyo gusezerera Panthère S. du Ndé

0 11-09-2026 - saa 15:04, Iradukunda Olivier

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yagaragaje ko kubura ibyangombwa kwa Issa Djiguiba, Mohammed Ouattara na Elie Mokono ‘Eldinho’ bitazamubuza gusezerera Panthère Sportive du Ndé.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, mbere y’umunsi umwe kugira ngo akine na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

Haringingo yavuze ko ikipe ye yitoje bihagije bigendanye n’uyu mukino, kandi akurikije uko imyiteguro yagenze azabona intsinzi, agasezerera iyi kipe mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2026.

Ati “Twabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko tuzi ko ari umukino ukomeye, ariko tukanagira amahirwe ko tuzaba turi gukinira imbere y’abafana bacu. Umukino wa mbere watumye tumenya uko bameze n’uko twabitwaraho mu mukino wo kwishyura.”

“Igitego kimwe twatsinze hanze ntabwo gikwiriye kudushuka, ariko tuzakigenderaho tube twatsindira hano nk’ibindi bibiri cyangwa bitatu.”

Mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri, Rayon Sports izaba yagaruye Tony Kitoga utarakinnye umukino ubanza kubera kubura ibyangombwa byo kujya muri Cameroun.

Ni mu gihe Issa Djiguiba, Mohammed Ouattara na Elie Mokono ‘Eldinho’ batazakina kubera ikibazo cyabaye mu kubandikisha.

Aba bose bari kohereza ibyangombwa kugira ngo bandikishwe mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), ariko bihagera bitinze kugeza itariki ntarengwa igeze.

Gusa biteganyijwe ko bose bazakina umukino w’ijonjora rya kabiri, mu gihe Gikundiro yasezerera iyi kipe yo muri Cameroun kuko bari gukorana imyitozo n’abandi.

Umukino uheruka warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Rayon Sports ibona impamba y’inota izayifasha gukina umukino wo kwishyura.

Haringingo Francis Christian yizeye gusezerera Panthère Sportive du Ndé muri CAF Confederation Cup
Rayon Sports iri kwitegura Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza