Myugariro Ramazani Tshimanga Tshilembi wahoze akinira Rayon Sports, ari kuyishyuza umushahara wa Kamena ungana na 1.200$ (1.770.783 Frw), atahawe mbere yo gutandukana na yo.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yiyubatse mu buryo bukomeye mbere yo kwinjira mu mwaka w’imikino wa 2026/27, aho izakina amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup.
Mu kurushaho kwiyubaka yatandukanye na bamwe mu bakinnyi yari isanganywe, barimo na Ramazani ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC) wari wasoje amasezerano ye.
Nubwo uyu mukinnyi yatandukanye na yo, yagaragaje ko ibye n’iyi kipe bitararangira kuko hari umushahara imubereyemo ndetse yanze kumwishyura, dore ko avuga ko inshuro nyinshi ahamagara Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ntiyitabe.
Uyu mukinnyi yifuza ko yishyurwa amafaranga ye y’ukwezi kwa Kamena 2026, angana na 1.200$, akayahabwa bitarenze ku wa Gatatu, tariki ya 24 Kanama 2026, byaba bitabaye akagana inzira y’amategeko ahereye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ramazani Tshimanga wavuye muri Rayon Sports yasimbujwe abandi barimo Charles Tchouplaou, Matumona Wakonda Kanda Abbel na Nshuti Didier.
Gikundiro iri kwitegura umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, aho izakina na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun ku wa 5 Nzeri 2026 muri Cameroun.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!