Ubuyobozi bwa Police FC bwerekanye ikipe buzakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/26, irimo abakinnyi batandatu bashya, bushimangira ko intego yayo itigeze ihinduka, izakomeza kuba kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026.
Muri iyi mpeshyi, iyi kipe yahaye akazi Umunya-Maroc, Rkyer Jaafar nk’Umutoza Mukuru usimbura Umunya-Tunisia Ben Moussa wirukanywe muri Kamena nyuma yo kuba uwa gatandatu muri Shampiyona no kuviramo muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Izindi mpinduka zabayeho ni ugushyiraho umwanya mushya w’Umuyobozi wa Tekinike wahawe Rutsindura Antoine; Umunyamabanga Mukuru mushya, SP Diane Ntakirutimana na Team Manager mushya, CIP Emmanuel Ruzigana.
Iyi kipe kandi yongereyemo abakinnyi batandatu bashya, aho abanyamahanga ari Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet na Iddrisu Shaibu ndetse n’Abanyarwanda Rushema Chris na Byishimo Valua.
Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga, yongeye gushimangira ko intego y’ikipe izakomeza kuba kwegukana Igikombe cya Shampiyona, aho kuri ubu bakosoye amwe mu makosa yabaye mu mwaka w’imikino ushize ariko atagaragaje ayo ari yo.
Ati “Intego yacu ntabwo ihinduka. Intego yacu ni igikombe [cya Shampiyona]. Ntabwo twagiraga Umuyobozi wa Tekinike, yarabonetse. Amakosa yagaragaye mu ikipe twagerageje kuyakosora, yaba mu bakinnyi no mu batoza.”
Yakomeje agira ati “Intego yacu izagerwaho tunyuze mu nzira nababwiye, ari abatoza bashya, ari ugukora cyane. Abatoza twazanye, Umuyobozi wa Tekinike n’abatoza b’amakipe y’abato bahurira mu kuzamura impano. Byinshi dushaka tuzabigeraho muri uwo mushinga mugari wo kuzamura impano no kurerera u Rwanda tuzamura abenegihugu.”
Umwe mu banyamakuru witabiriye iki gikorwa yabwiye uyu Muyobozi ko bamwe mu bakinnyi ba Police FC n’abandi bakurikirana iyi kipe bahuriza ku kuba iburamo igitsure, bigatuma itagera ku ntego zayo. CP Kamunuga yasubije ko igitsure kiba mu masezerano.
Ati “Ntabwo nzi ko igitsure ari cyo kibwira umuntu inshingano ze. Oya, haba hari ikibura kuri uwo muntu. Twifuza abakinnyi bikoresha, badakoreshwa n’undi muntu wese, bumvira umutoza. Ndabyumva kenshi, uretse n’abakinnyi n’abanyamakuru barabivuga.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo tuzafata inkoni ngo tubwire buri wese ibyo akora. Igitsure cyacu ni ibyo amasezerano avuga. Cyakoreshwa yego, kiranakoreshwa kuko ni ikipe ibarizwa muri polisi, ariko ntitwagumana umuntu udakora. Icyo gitsure gifite uko gikora mu masezerano.”
Umutoza Rkyer Jaafar yashimiye ubuyobozi bwa Police FC bwamugiriye icyizere, avuga ko ari ikipe nkuru ndetse mu ntego ze harimo kuyihesha igikombe.
Ati “Tuzagerageza amahirwe, buri wese afite amahirwe ye. Njye icyo nzanye mu ikipe ni ugushyira umutima ku kazi no gukorera hamwe ku buryo tubona umusaruro.”
Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangira ku wa 4 Nzeri 2026.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!