Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yanenze abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Ghana bananiwe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, abagaragaza nk’abadakwiriye kuba mu ikipe.
Ikipe y’Igihugu ya Ghana ni imwe mu makipe yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026.
Ghana yari mu makipe yahagarariye Afurika, yaviriyemo muri 1/16, nyuma yo gusezererwa na Colombia mu mukino warangiye intsinzwe igitego 1-0.
Icyakora iyi kipe igizwe ahanini n’abakinnyi bavukiye mu mahanga ari na yo mpamvu bamwe batazi indirimbo yubahiriza igihugu cyabo bahisemo guceceka.
Perezida Mahama yavuze ku myitwarire y’igihugu cyabo mu Gikombe cy’Isi, akomoza ku bakinnyi batagaragaza urukundo no kwitangira igihugu igihe bagihagarariye.
Ati “Mu Gikombe cy’Isi, abakinnyi bacu ntibashoboraga no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, kandi abandi bo mu bindi bihugu baterwaga ishema no kuririmba.”
“Niba utaririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ntabwo ukwiriye no kuba ubarizwa mu Ikipe y’Igihugu.”
Nubwo yavuze gutyo ariko, yabashimiye uruhare rwabo muri iri rushanwa no kwemera kwambara umwambaro w’igihugu bakagihagararira.
Mu bakinnyi 26 Ghana yitabaje muri iri rushanwa, harimo umunani batayivukiyemo. Abo ni Antoine Semenyo, Jordan Ayew, Inaki Williams, Jerome Opoku, Brandon Thomas-Asante, Marvin Senaya, Elisha Owusu na Derrick Luckassen.
🎥 🇬🇭 “During the World Cup, our players couldn’t sing the national anthem, while players from other countries sang with pride.
“If you cannot sing the anthem, you cannot be in the team.”—President Mahama takes a joking swipe at Black Stars players.#CitiSports pic.twitter.com/qKpa4XV6pM
— Citi Sports (@CitiSportsGHA) July 8, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!