Perezida Paul Kagame yavuze ko inzangano, amarozi n’undi mwanda wose uri muri siporo, ari wo watumye ayitakariza icyizere kugeza ubwo ahagaritse n’amafaranga ye bwite yashyiragamo, gusa yizeza ubufasha bwo mu guharanira iterambere ryayo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2026, avuga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibyakosoka mu byuho bikibangamiye iterambere rya siporo.
Perezida Kagame yabajijwe uko abona siporo y’u Rwanda, avuga ko hakirimo ibibazo byinshi ku myitwarire y’abayirimo, ndetse yakoresheje imbaraga zose ngo bikemuke.
Ati “Nagerageje ibyo nshoboye, ndafasha, ndasunika, ariko ntabwo nzi icyo nafasha kindi kirenze, ni ugukomeza tukagerageza. Ariko ikibazo ni twe kirimo, Abanyarwanda n’abakinnyi. Ikibazo kiri muri twe, tucyivanyemo byatera imbere.”
“Baragiye babwira abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura imisatsi bakishyira ku mutwe, cyangwa bagafata iyo ku mitwe yabo bakayizirika ukuntu bashatse. Ibyo bikaba gukina umupira. Cyangwa bikava aho bikajya mu kuraguza, bikajya mu birozi, byarangiza noneho bikajya no mu kwiba.”
Yakomeje avuga ko kuba bishobora kuba bikorwa ahandi, atari ko bikwiriye kuba no mu Rwanda, kuko intego zarwo zikwiriye kuba zifite aho zigana mu gushaka intsinzi, noneho ahakiri ikibazo akaba ari ho hashyirwa umwotso, ibyo bigahera ku myitwarire ya buri wese.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko amafaranga ye bwite yashyiraga muri siporo yayahagaritse, kuko yasanze ari ukuyashyira ahatagira umumaro, gusa atanga icyizere ko hari ibikemutse nta kabuza yakongera gufasha.
Ati “Aho ni ho mbura uko nafasha, narafashije n’aho nashakishaga amafaranga, nkafata n‘umwenda nkabaha kubera ko ingengo y’imari itabonetse ihagije. Ariko ukabona abantu barajya no mu matiku, bakajya mu bintu byo kwangana, bakajya mu ntambara, no hagati mu ikipe cyangwa hagati y’ikipe n’indi. Uwagabanya ibyo byose navugaga, hanyuma tukanahera ku bana bato bakarerwa ku buryo bazamuka.”
“Umuco wa kera wasangaga umukinnyi bamuvuga gusa kuko izina ryavuzwe mu 1976, rigahora ari iryo akarinda anogoka nta wundi bazamuye inyuma ye. Ibyo nimushaka ko nanjye dukorana nkabibafashamo, muzampamagare nzabikora ariko hatarimo ibintu by’akajagari, birimo amarozi, birimo inzangano, ntabwo nabijyamo. Nahagaritse n’amafaranga, ntabwo nzajya nta amafaranga ngo nyashyire mu bintu nk’ibyo.”
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ iherutse kwegukana Igikombe cya FIFA Series 2026 cyabereye mu Rwanda, na Rayon Sports yegukana CECAFA Kagame Cup 2026, ariko Perezida Kagame avuga ko nihubakwa uburyo bwo kuzamura impano z’abato umusaruro wisumbuyeho uzagaragara kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!