Ishyirahamwa ry’Umupira w’Amaguru muri Pays de Galles (FAW), ryabaye irya mbere ryeruye rikagaragaza ko ritazashyigikira Gianni Infantino mu matora ataha y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Muri Werurwe 2027, ni bwo hateganyijwe Inteko Rusange ya FIFA izaberamo amatora ya Komite Nyobozi yayo, izayobora iri shyirahamwe kuva mu 2027 kugeza mu 2031.
Gianni Infantino uri kuyobora FIFA kugeza ubu, ntabwo yorohewe na bamwe mu banyamuryango bayo bagaragaza ibibazo mu miyoborere ye no guca amarenga ko batazamushyigikira mu matora naramuka atisubiyeho.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na FAW, Pays de Galles yemeje ko itazashyigikira uyu mugabo mu matora ataha, kuko muri manda iheruka yananiwe gukorana na bagenzi be bafatanyije kuyobora, gufata ibyemezo bye bwite atagishije inama no kwirengagiza amategeko agenga umupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), na ryo riza gutangaza ko ritazamushyigikira.
Gianni Infantino aherutse gutangaza ko Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa ategurwa na FIFA, agiye kwegurirwa abashoramari bigenga kugira ngo umupira w’amaguru urusheho kwinjiza amafaranga menshi, mu mushinga wari kuvamo arenga miliyari 20 y’Amadorali.
Ni icyemezo kitakiriwe neza kugeza ubwo Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati (CONCACAF) bigaragaje ko byitandukanyije na we, ndetse bigaragaza ko akwiriye kwegura kuri uwo mwanya.
Gianni Infantino uri kuyobora FIFA kuva mu 2016, yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe, atangaza ko ahagaritse uyu mushinga wateje impaka wo kugurisha imigabane mu marushanwa akomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!