Umufaransa ukina mu kibuga hagati, Paul Pogba, yatandukanye na AS Monaco yari amazemo umwaka umwe, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku gusesa amasezerano.
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ni bwo Paul Pogba yanyujije ubutumwa ku mbuga nkorayambaga ze, ashimira iyi kipe n’abo bayibanyemo ku bihe yayigiriyemo mu mwaka ayimazemo.
Yagize ati “Warakoze, AS Monaco. Kuri Perezida, abatoza, abakinnyi namwe abafana. Mwarakoze kungirira icyizere no kunshyigikira kuva ku munsi wa mbere.”
“Ntabwo rwari urugendo rworoshye natekerezaga, ariko hano ni ho naboneye amahirwe yo gusubira mu kibuga, ibyo nzahora mbyishimira. Monaco izaguma ari ahantu h’ingenzi kuri njye.”
Pogba w’imyaka 33 yageze muri iyi kipe mu 2025, nyuma yo kuva mu bihano yari yarahawe byo guhagarikwa mu mupira w’amaguru kubera gukoresha imiti yongera imbaraga ku bakinnyi, ariko ntabwo yigeze agira umwanya uhagije wo gukina nk’uko byari byitezwe, ibyatumye yumvikana n’iyi kipe ikamurekura kugira ngo ajye gushakira amahirwe yo gukina ahandi.
Bivugwa ko nyuma yo kuva muri iyi kipe yo mu Bufaransa, ashobora kwerekeza mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa muri Arabie Saoudite.
Uyu mukinnyi wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akanayifasha kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018, yakiniye andi makipe akomeye arimo Manchester United yo mu Bwongereza na Juventus yo mu Butaliyani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!