Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Manchester United akaba n’umusesenguzi, Patrice Evra, ari mu Rwanda aho yamaze no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbugankoranyambaga ze, atangariza abamukurikira iby’umunsi we wa mbere mu Rwanda.
Yagize ati “Umunsi wa mbere mu Rwanda kandi ntabwo natunguwe habe na gato. Aho ngeze hose, numva neza akamaro ko kumenya amateka y’igihugu kandi nkumva abaturage. Mu rugendo rwanjye nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu buryo bwose, imbaraga n’amarangamutima.”
“Ndashaka kwihanganisha ku byabaye ku bavadimwe na bashiki banjye. Nta magambo yahindura ahahise, ariko kureba ibyo u Rwanda rumaze kubaka n’uko igihugu kiri kwiteza imbere ni ibyo kwigiraho.”
Evra wanasuye ikibuga cya Golf cya Kigali, yavuze ko yigeze guhura na Perezida Kagame mu myaka yatambutse, noneho amaze kwibonera ibyo u Rwanda rwanyuzemo yasanze rukwiriye icyubahiro.
Yongeyeho ko “ahahise ntihakwiriye kwibagirana, kandi ahazaza hakwiriye kurindwa.”
Uyu munyabigwi ni umwe mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, akazaba ari kumwe n’abarimo Mamadou Sakho wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paris Saint-Germain na Liverpool.
Patrice Evra wakinaga mu bwugarizi bw’ibumoso, yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United yo mu Bwongereza yabereye kapiteni, Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani, anakinira Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na yo ayibera kapiteni.
Yegukanye ibikombe bitanu bwa Shampiyona y’u Bwongereza, atwara UEFA Champions League mu 2008, anakinira igihugu cye imikino 81.
My first day in Rwanda 🇷🇼 and I’m not disappointed at all!
Whenever I travel, I feel it’s important to understand the history of the country to truly understand its people. My visit to the Kigali Genocide Memorial was deep, powerful and emotional. ❤️🇷🇼
I want to say sorry for… pic.twitter.com/6009PJk3KF
— Patrice Evra (@Evra) September 2, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!