Pape Thiaw wahoze ari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, yareze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), aryishyuza umwenda imubereyemo 745.000$ [1.094.238.120 Frw].
Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal isezerewe muri 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Pape Thiaw nyuma yo gusuzuma byimbitse umusaruro w’ikipe y’igihugu n’icyerekezo cyayo.
Mbere y’uko ajya gutoza muri iri rushanwa, yasabye ko umushahara we wiyongera ukava ku bihumbi 35$ ukagera ku bihumbi 87$, ariko yemerera FSF ko azahabwa ibihumbi 52,9$ mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.
Thiaw ntabwo yigeze yishyurwa umushahara we muri iri rushanwa, ndetse hakaba n’ibindi yari agenewe muri iri rushanwa atigeze ahabwa nk’ubwishingizi n’ibindi.
Uyu mugabo yahise yegera umunyamategeko we, Guedel Ndiaye, kugira ngo bategure ikirego cyo gusaba imishahara n’imyenda yari aberewemo, mbere y’uko ahagarikwa mu kazi.
Yasabye kwishyurwa imishahara yo kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2026, ayasigaye ku duhimbazamushyi asinya amasezerano, uduhimbazamushyi, indamunite, amafaranga yo kwegukana Igikombe cya Afurika n’ibindi.
Uteranyije ibi byose, Pape Thiaw w’imyaka 45 yishyuza FSF 745.000$ [1.094.238.120 Frw], ndetse mu gihe atayahabwa byihuse agahita agana mu nkiko kugira ngo arenganurwe.
Thiaw yatangiye gutoza Sénégal mu Ukuboza 2024, ayihesha Igikombe cya Afurika cya 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!