Umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Artan, wirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anaba umusifuzi w’umwaka wa 2025, ni we uzasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera i Kigali.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yatangaje abasifuzi b’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, uzasifurwa n’Umunya-Somalia, Omar Artan, wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika mu 2025, ndetse akaba ari umwe mu bagombaga gusifura mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa, nyuma y’uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu cyumweru gitaha azaba ari mu Rwanda, akazafashwa na Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya bazaba ari abungiriza be mu mpande.
Aba basifuzi uko ari batatu kandi ni bo bazafatanya gusifura umukino w’amakipe yitwaye neza i Burayi wa UEFA Super Cup, uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2026 mu Mujyi wa Salzburg muri Australia.
Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 uzabera kuri Stade Amahoro uzahuza amakipe azarenga ½, aho Rayon Sports izahangana na Jamus FC, hanyuma Al Hilal SC ikine na Gor Mahia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!