Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond yatangaje ko ikipe avugira ari yo rukumbi yiteguye gutsinda Rayon Sports bashobora kuzahurira muri Souper Coupe.
Souper Coupe izatangirira mu mikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, habanze uwa Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.
Umuvugizi wa Mukura VS yabwiye SK FM ko umutoza bafite ibikombe yakiniye bya mbere mu ikipe yagezemo yagiye abitwara, bivuga ko n’iki azagitwara.
Gatera yahamije ko iyi kipe y’i Huye ari yo yonyine ifite abakinnyi bakomeye, ku buryo biteguye gutsinda Rayon Sports bashobora guhurira ku mukino wa nyuma mu gihe amakipe yombi yaba abashije gutinda imikino ya mbere.
Ati “Nta yindi kipe tubona ishobora guharika iyi Rayons Sports uretse Mukura ubu tuvugana. None se izindi ko zayinaniwe muri aka karere. N’abandi turi kwakira ubusabe bwabo, nta wundi muntu utegereje indi kipe ngo ihagarike iyi Rayon Sports yigize akari aha kajyahe uretse Mukura VS.”
Rayon Sports yatsinze imikino icyenda yose yakinnye kuva yatangira urugendo rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/2027.
Kugeza ubu imaze gutsinda ibitego birenga 15 mu gihe yinjijwe ibitego bitandatu gusa mu mikino yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!