IGIHE

Niyo David yashimwe na NK Veres Rivne yo muri Ukraine

0 8-02-2026 - saa 09:11, Iradukunda Olivier

Niyo David, Intare FC yari yaratije muri Kiyovu Sports, yitwaye neza mu igeragezwa muri NK Veres Rivne ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ikaba yifuza kumusinyisha.

Niyo David ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yari mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.

Kwitwara neza k’uyu mukinnyi w’imyaka 19 byamuhesheje amahirwe yo gutangira kubengukwa n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu mahanga by’umwihariko i Burayi.

Ni muri urwo rwego yatumiwe na NK Veres Rivne iri muri Turikiya ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, kugira ngo ajye gukoreramo igeragezwa rizageza tariki ya 11 Gashyantare 2026.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yavuze ko yagowe n’ibyo kurya ndetse n’ururimi ariko imyitozo ari kuyikora neza bimuha icyizere cyo kuzakomeza kuyikinira.

Mbere y’uko igeragezwa rirangira, uyu mukinnyi yashimwe na NK Veres Rivne, isaba kumuhabwa.

NK Veres Rivne yavuze ko “Ikipe yacu irifuza gusinyisha amasezerano uyu mukinnyi, ikamuha amahirwe yo kugaragaza ibyo ashoboye i Burayi.”

Niyo ushobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2025, ubwo iyi kipe yatiraga abakinnyi batanu mu ikipe y’Intare FC.

Ari mu bafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa nyuma yari iriho, batuma itamanuka ndetse ubu iri mu makipe yo mu Rwanda ari kwitwra neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Muri uyu mwaka yatsinze ibitego bitatu, atanga n’imipira ine ivamo ibindi. Ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ku nshuro ya mbere.

Niyo David yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda
Niyo David ari mu bafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa nyuma yari iriho mu mwaka ushize w'imikino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza