IGIHE

Ni nde ukwiye kuramutswa Rayon Sports?

0 1-07-2026 - saa 09:22, IGIHE

Harabura iminsi mike ngo inzibacyuho ishyirweho akadomo muri Rayon Sports. Ni nyuma y’uko amezi atatu yari yatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu Ugushyingo 2025, yongeweho andi mezi atatu muri Werurwe, agakurikirwa n’ukundi kwezi kumwe muri Kamena uyu mwaka.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025 ni bwo Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports, rushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah, nk’uko byari byaragenze mu 2020, hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaraga mu miyoborere yawo.

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ukwezi guheruka kongerwaho na ko kugere ku musozo, hari abatangiye kwibaza ku muyobozi w’ahazaza wa Rayon Sports n’igihe amatora y’ubuyobozi bushya bw’uyu Muryango azabera.

Perezida w’Agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aheruka kuvuga ko bateganya ko igihe bongerewe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] kizarangira ibyo bagomba gukora byose byarangiye.

Ati “Amategeko twarayateguye, twayateguye dufatanyije n’abanyamategeko bacu tuyageza ku nzego zibishinzwe. Ubu tugeze igihe cyo gutekereza ngo kwemeza aya mategeko bizakorwa gute? Bizakorwa ryari? Hajyeho n’inzego z’ubuyobozi. Duteganya ko igihe twahawe kizagera ibyo bintu byarakozwe.”

Ni nde wayobora Rayon Sports?

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye cyangwa ukanyuza amaso mu bitekerezo bikunze gutangwa n’abakunzi b’iyi kipe, ubona buri wese avuga uwayiyobora mu gihe inzibacyuho izaba irangiye.

Icyo benshi cyangwa bose bahurizaho, ni abayobozi baba barigeze kuyiyoboraho mbere. Umwihariko wa Rayon Sports, akenshi ni uko usanga bamwe mu bantu bigeze kuyobora iyi kipe, bajya banagaruka no mu zindi manda, bakongera bakayiyobora.

IGIHE yagarutse ku bantu 10 bagarukwaho n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko Ikipe ya Rayon Sports, babonwamo ubushobozi bwo kuvamo umuyobozi wayo mushya mu myaka ine iri imbere.

Murenzi Abdallah

Murenzi yayoboye Rayon Sports bwa mbere ubwo yari Meya w’Akarere ka Nyanza mu 2012/13.

Icyo gihe iyi kipe ntabwo yari mu bihe byiza, afata icyemezo cyo kuyisubiza ku ivuko, mu Karere ka Nyanza yayoboraga, yongera kugarura imbaraga, ndetse abakunzi bayo bongera kumwenyura kuko ari bwo yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu 2013.

Murenzi ari ku buyobozi bwa Rayon Sports ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko mu 2020 yagizwe Perezida wa Komite y’Inzibacyuho ubwo RGB yakuraga Munyakazi Sadate ku buyobozi.

Kuri ubu kandi ni we uyoboye inzibacyuho yashyizweho na RGB kuva mu Ugushyingo 2025, ubwo uru Rwego rwasesaga inzego zose zari ziyoboye Rayon Sports.

Mu gihe Murenzi amaze mu nzibacyuho, hazibukwa ko Rayon Sports yongeye kubona abaterankunga bashya bazayifasha mu marushanwa atandukanye. Abo barimo Jayrutty, Skol yavuguruye amasezerano yayo, Airtel na Banki ya Kigali.

Perezida w’Agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, abonwamo ubushobozi bwo gukomeza kuyiyobora mu gihe inzibacyuho yaba irangiye

Paul Muvunyi

Muvunyi yayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, aho ubuheruka yabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, rumwe mu nzego zaseshwe na RGB mu Ugushyingo.

Rayon Sports yagiye yumvikanamo ibibazo bishingiye ku bwumvikane buke hagati y’abayibora n’inzego zayo, byose bishingiye ku cyuho cyari mu mategeko yayo, aho ibi byose byagiraga ingaruka zikomeye no ku musaruro w’ikipe mu kibuga.

Uyu munyemari yibukirwaho ko ari umwe mu bantu batangije imikoranire ya Rayon Sports n’abafatanyabikorwa barimo I&M Bank na Airtel, ndetse n’amwe mu masezerano yagiye avugururwa hagati y’uruganda rwa Skol na Rayon Sports.

Muvunyi kandi yagiye afasha Rayon Sports mu bijyanye n’amikoro mu bihe bitandukanye, atagendeye ku kuba ari we uyiyobora.

Muvunyi Paul yayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye

Uwayezu Jean Fidèle

Ni umugabo uvuka mu Karere ka Nyanza, aho Rayon Sports ikomoka akaba yaranayiyoboye mu bihe byari bigoye bya COVID-19.

Ku wa 13 Nzeri 2024 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ubwegure bwa Uwayezu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko yeguye "ku mpamvu z’uburwayi.”

Uwayezu yeguye kuri uwo mwanya yari yaragiyeho mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayiyoboraga icyo gihe n’abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe “Imena za Rayon Sports”.

Mbere y’uko uyu mugabo yinjira muri Rayon Sports byaragoranaga kuba hashira umwaka iyi kipe idafite urabanza rw’umukinnyi cyangwa umutoza wayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, cyangwa mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, bitewe n’uko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari ibitubahirijwe mu masezerano yagiranye na yo cyangwa se kuko hari imishahara itamuhaye.

Akenshi izi manza yaranazitsindwaga ugasanga buri mwaka hari amafaranga menshi itakaza kubera zo kandi yagakoreshejwe ibindi. Uwazu kandi yaciye icyitwaga “ishyamba”, ni ukuvuga udutsiko twabaga tugizwe na bamwe mu babaga batishimiye imiyoborere ikipe irimo, ku buryo byajyaga binavugwa ko ku ngoma ye, ntawari ugitinyuka guhingutsa uwo muco.

Imikoranire myiza hagati y’ikipe n’umuterankunga SKOL no gushaka abandi bafatanyabikorwa benshi nka Choplife, Kwesa Collection, Tap & Go n’abandi biri mu byaranze imyaka ine yamaze ku buyobozi mu gihe ubwo yatangiraga kuyobora Rayon Sports yasanze iite umwenda w’asaga mliyoni 800 Frw, kuri konti hari ibihumbi 200 Frw gusa.

Igikombe rukumbi Rayon Sports ifite mu myaka irindwi ishize, cy’Amahoro yatwaye mu 2023 itsindiye APR FC i Huye, yagitwaye ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidèle. Aho wanakongeraho Super Coupe y’uwo mwaka.

Rayon Sports iheruka igikombe ku buyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle

Muhirwa Prosper

Uyu mugabo w’umunyemari yabaye Visi Perezida ushinzwe Tekinike muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye.

Mu gihe yabaga agiye guhabwa izi nshingano, abayobozi ba Fan Clubs basobanurirwaga ko impamvu Prosper ari we ushyizweho ari uko asanzwe ari umuntu uba hafi Ikipe ya Rayon Sports cyane, kandi no mu gihe cy’igura n’igurisha akaba yarabaga hafi yayo.

Amakuru avuga ko Muhirwa Prosper ubwe yigeze gutanga 1/3 cy’amafaranga yose yaguze abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije, muri umwe mu myaka y’imikino.

Muhirwa Prosper afatwa nk'umuntu uba hafi Rayon Sports

Nkundimana Félix

Uyu mugabo ntabwo azwi cyane mu bantu bakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru ku bijyanye n’umupira w’amaguru.

Ubusanzwe ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Jali Finance Ltd gitanga inguzanyo yaba iy’amafaranga ndetse n’ibinyabiziga, uyu kandi akaba umuhanga mu bijyanye n’ibaruramari, ndetse akaba n’umujyanama mu bijyanye n’imari.

Mu bihe bitandukanye, yagiye aba hafi cyane Ikipe ya Rayon Sports, haba mu kuyifasha mu bijyanye n’ubushobozi ndetse no kuyiba hafi mu mikino yose iyi kipe yagiye ikina.

Umwihariko w’uyu mugabo ni uko we mu bufasha agenera Rayon Sports bivugwa ko buhoraho, yagiye abikora kuri komite zitandukanye, atitaye ku muntu uyoboye ako kanya.

Ntabwo akunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru, ariko na we ni umwe mu bagarukwaho ko bayobora iyi kipe aba hafi.

Nkundimana Félix afasha Rayon Sports mu buryo bw'ubushobozi igihe yamwitabaje

Twagirayezu Thaddée

Twagirayezu usanzwe ari umucuruzi ukomeye uzwi mu bikorera hano mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Rayon Sports ku wa 16 Ugushyingo 2024, ariko ava ku buyobozi ku wa 25 Ugushyingo 2025 nyuma y’uko inzego zose zayobora Umuryango ziseshwe na RGB.

Nyuma yo kuva muri izi nshingano, yagaragaje ko kuyobora iyi kipe byamwigishije byinshi, birimo no kwihangana mu bihe bitandukanye by’umupira w’amaguru.

Si ubwa mbere yari ayoboye iyi kipe dore ko mbere yaho mu 2019, yabaye Visi Perezida wa Mbere, nyuma aza kwegura.

Twagirayezu Thaddée yari ayoboye Rayon Sports mbere y'uko inzego zayo ziseswa

Gacinya Chance Denis

Mu 2015, Gacinya waherukaga gutorwa muri komite ya Rayon Sports nk’Umujyanama yahawe kuyobora iyi kipe nyuma y’uko Ntampaka Théogène yari amaze kwegura.

Gacinya ni umwe mu bayobozi bagiye bafasha Rayon Sports mu bihe binyuranye, dore ko yigeze no gukora ibyo bamwe batashoboraga gukora icyo gihe, nko gukura abakinnyi muri mukeba APR FC.

Zimwe mu nkuru zavuzwe cyane ku buyobozi bwe ni igurwa rya Yannick Mukunzi, Eric Rutanga na Abdul Rwatubyaye ubwo bavaga muri APR FC bakajya muri Rayon Sports.

Ikipe yasanze akongeramo imbaraga iri mu nziza Rayon Sports yagize aho mu 2016 yatwaye Igikombe cy’Amahoro, mu 2017 itwara Shampiyona, mu 2018 igera muri 1/4 cya CAF Confederaton Cup mu gihe mu 2019 yongeye gutwara Shampiyona ari na yo iheruka.

Aba-Rayons bakundira Gacinya Chance Denis guhangana na mukeba wa Rayon Sports, ari we APR FC

Munyakazi Sadate

Uyu mugabo yayoboye Rayon Sports mu gihe byari bigoranye, cyane ko hanahise haza icyorezo cya COVID-19, aho ibikorwa by’umupira bitari byemewe gukurikiranwa, bityo bikaza kugira ingaruka ku kubona amafaranga yinjira binyuze ku bibuga.

Sadate yatangiye atumvikana n’abandi bayobozi bahoze muri Rayon Sports, cyane cyane abo mu nama y’ubutegetsi y’ikipe, ibyatumye amara amezi 14 gusa ku buyobozi nyuma y’uko RGB ikemuye ibibazo byari muri Gikundiro.

Rwiyemezamirimo Sadate yibukirwa cyane mu kuba ari umwe mu bantu batangije gahunda yo gutsura umubano hagati y’andi makipe kurusha guhangana. Uyu mugabo bakunze kwita inshuti y’urubyiruko, yagaragaje kutavugirwamo cyane, ndetse akiyobora Rayon Sports yari anafite gahunda yo kubaka stade y’ikipe, ariko ava kuri uyu mwanya atabikoze, icyakoze yaragaragaje imbata yayo.

Nyuma y’uko avuye ku buyobozi bwa Rayon Sports, Sadate yakomeje kujya ayishyigikira mu buryo bw’amikoro no kwitabira imikino yayo hafi ya yose. Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle, bivugwa ko yari ukuboko kwe kw’iburyo amugira inama mu bintu byinshi byatuma ikipe irushaho gutera imbere.

Mu 2025, Munyakazi Sadate yagaragaje ko afite umushinga ukomeye kuri iyi kipe ndetse yifuza kuzayigura akayihindura igihangange muri Afurika.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports aracyari mu bavugwaho kongera kuyiyobora

Dr. Emile Rwagacondo

Rwagacondo yayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, aho mu mwaka ushize yari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports.

Kuri ubu ari mu baba hafi Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, aho ari mu bagize Komisiyo y’Imiyoborere.

Hejuru y’ibyo, uyu mugabo ari mu bagize uruhare mu gutangiza umushinga mushya wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho uzwi nka Gikundiro *702#, ari wo uzakoreshwa mu gutangiza sosiyete ya Rayon Sports Public Ltd.

Dr Emile Rwagacondo ari mu bagize uruhare mu mushinga wa Gikundiro *702#

Gakwaya Olivier

Gakwaya yabaye Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuvugizi wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye, ndetse n’ubu akaba ari wo mwanya afite muri iyi kipe.

Uko ubuyobozi bwagendaga busimburana, Gakwaya yabaga ahari, atanga ibitekerezo n’inama bitandukanye, ibi bikaba bimugira umwe mu bantu bazi neza Rayon Sports kurusha abandi.

Nk’uko kandi kuyobora ikipe bigusaba kuba uyizi neza, iki ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishyira Gakwaya mu bantu bashobora kuyobora iyi kipe.

Uru rutonde rwakozwe na IGIHE tugendeye kuri bimwe mu bitekerezo by’abasesenguzi b’umupira w’amaguru ndetse n’isesengura rusange. Ntabwo ari urutonde rw’ihame ntakuka.

Gakwaya Olivier ari mu bamaze igihe kirekire mu buyobozi bwa Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza