IGIHE

Netflix izerekana Igikombe cy’Isi cya 2030

0 13-10-2026 - saa 22:19, Iradukunda Olivier

Ikigo gicuruza amashusho cya Netflix cyatangaje ko cyabonye uburenganzira bwo kuzerekana irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2030, by’umwihariko muri Espagne no muri Andorra.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ni bwo iki kigo cyatangaje ko kizerekana imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bya Maroc, Portugal na Espagne.

Mu mwaka wa 2030, Igikombe cy’Isi kizakinwa hari kwizihizwa imyaka 100 ishize gitangiye gukinwa, ari na yo mpamvu mu kugitegura harimo umwihariko cyane by’umwihariko ku kigeza kuri benshi mu bakunzi ba ruhago.

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi giheruka yanyuzaga imikino yayo kuri televiziyo y’igihugu ya ​TVE. Gusa ubutaha izatambuka kuri shene ya Netflix nubwo hatatangajwe iyo ari yo.

Iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nticyatangaje agaciro kari mu masezerano yo kwerekana iyi mikino, akubiyemo ko hari shene y’ubuntu izerekana imikino yose Espagne yakinnye ku buntu.

Ikinyamakuru Reuters cyagerageje kuvugana na TVE niba izagura imikino ku ruhande ikayerekana mu buryo busanzwe, ariko ntiyagira byinshi ibivugaho.

Abanya-Espagne barebaga imikino y’igihugu cyabo kuri TVE, gusa abifuzaga imikino yose uko ari 104 bayikurikiraniye kuri DAZN.

Ni ku nshuro ya mbere Netflix izaba yerekanye imikino y’Igikombe cy’Isi mu bagabo, gusa ikaba ifite n’uburenganzira bwo kuzerekana Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2027 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, kizabera muri Brésil.

Iki kigo kandi kizerekana iyo mikino mu 2031, ubwo bizaba byabereye muri Costa Rica, Jamaica, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Netflix izerekana Igikombe cy’Isi cya 2030 muri Espagne na Andorra
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza