IGIHE

Ndi nk’umucanshuro- Bekeni ku hazaza he muri Etincelles FC

0 30-05-2026 - saa 16:18, Nshimiyimana Eric

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou ’Bekeni’, yavuze ko ari nk’umucanshuro muri iyi kipe, kuko nubwo ayitoza atigeze ahabwa amasezerano nk’umutoza wayo kubera ko asanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike.

Yabigarutseho nyuma yo gutsinda ikipe ya Al-Hilal ibitego 2-1, mu mukino wa 34 ari na wo usoza Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ku makipe yombi, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ibi byahise bituma ikipe ya Etincelles FC isoreza ku mwanya wa 14 w’agateganyo n’amanota 37, mu gihe Al Hilal yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 75.

Umutoza Bekeni wasimbuye Masudi Djuma wari umaze kwirukanwa, yasanze iyi kipe y’i Rubavu imaze gukina imikino 17, ifite amanota 11 ku mwanya wa nyuma.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino kitagize igikomeye kivamo, amakipe yombi yakunze gukinira mu kibuga hagati yotsanya igitutu, ariko amahirwe bagerageje akanyura hanze y’izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa 59, Rodrigue Mwinyi afungura amazamu ku ruhande rwa Etincelles FC, ku mupira yafashe yinjira mu rubuga rw’amahira aroba umunyezamu.

Ukwishima kw’abafana ba Etincelles FC ntikwatinze kuko ku munota wa 62 Awad Khater wa Al-Hilal yishyuye igitego ku mupira yateye n’umutwe ari mu rubuga rw’amahina, biba igitego 1-1.

Ku munota wa 68, Nsabimana Hussein wa Etincelles FC yatsinze igitego cyatanze intsinzi, kuri penaliti nziza yari iturutse ku munyezamu wa Al-Hilal wari ukoze ikosa mu rubuga rw’amahina.

Mu kiganiro Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou ‘Bekeni’, yahaye IGIHE nyuma y’uyu mukino, yavuze ko intego yari yarahaye abafana yo kudatuma ikipe imanuka mu Cyiciro cya Kabiri ayigezeho.

Ati “Ubundi iyo habaye akabazo muri Etincelles FC uzumva bose bavuga ngo Bekeni, Bekeni. Aya ni amateka umuntu aba akomeza kwandika kandi ntavaho, icyo nemereye abafana kigezweho, kandi si njye njyenyine kuko harimo n’abashyizemo amafaranga yabo kugira ngo tubigereho.”

Bekeni yavuze ko aka kazi kose yagakoze nta masezerano yo kuaba umutoza afite muri iyi kipe.

Ati “Ndi nk’umucanshuro kuko nakoze nta masezerano mfite y’ubutoza, ni na yo mpamvu ibyo nakoze nibabishima bazahindura amasezerano kandi nibatabishima nzakomeza akazi k’Umuyobozi wa Tekinike.”

Umutoza Bekeni yongeye kwishongora ku bamuteze iminsi ababwira ko atari bo Mana. Ati “Iyo abantu baguteze iminsi ukayigwamo uri umugabo, nta bwenge uba ufite.”

Bekeni yavuze ko ari nk'umucanshuro muri Etincelles FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza