Komiseri wa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Adam Silver, avuga ko irushanwa rishya rya Basketball rizajya rihuza amakipe y’i Burayi rigomba kwigarurira abafana bamaze kwimariramo umupira w’amaguru.
Mu mwaka ushize ni bwo NBA yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere izafatanya n’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA), hagatangizwa irushanwa rishya rizajya rihuza amakipe akomeye i Burayi.
Nubwo nta makipe aratangazwa azajya akina iri rushanwa, NBA iri kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa bazashyira amakipe muri iri rushanwa, mu zitezwe hakaba harimo Real Madrid BBC na FC Barcelone BBC zisanzwe ari ubukombe kuri uwo mugabane.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere y’umukino uza guhuza Memphis Grizzlies na Orlando Magic muri O2 Arena mu Bwongereza, Silver yavuze ko hari amakipe bari mu biganiro kandi akaba ari ya yandi afite abafana.
Ati “Turashaka ko irishanwa ry’u Burayi rigenda neza. Bivuze ko abashoramari bagomba kurishoramo bityo ibisohoka bikaba bike ugereranyije n’ibyinjira. Dushaka ko umuco w’ubufana uri hano ugera no muri Basketball kuko ntitwabikora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ho uwo muco ntuhaba.”
Ikinyamakuru Sports Business Journal cyavuze ko muri iri rushanwa, NBA izashyiramo byibuze ari hagati ya miliyoni 500$ na miliyari 1$ binyuze mu bigo by’imari bya JPMorgan na Raine Group kugira ngo rizagende neza kandi riri ku rwego rwo hejuru.
Kugeza muri NBA hakina abakinnyi bakomeye baturuka i Burayi ari na cyo cyakanguye Abanyamerika bakaba bajya kuhashora imari. Bamwe muri abo ni nka Luka Dončić wo muri Slovenia, Giannis Antetokounmpo wo mu Bugereki, Nikola Jokić wo muri Serbia n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!