Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko afite intego zo kujyana iyi kipe mu Gikombe cya Afurika cya 2027, agakuraho amateka mabi yo mu myaka 22 ishize.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, mbere y’umukino uzamuhuza na Liberia, ku wa Gatanu.
Stephen Constantine agiye gutoza uyu mukino, utangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ho u Rwanda ruheruka mu 2004.
Uyu Mwongereza yashimangiye ko abizi ko amateka y’u Rwanda muri iri rushanwa atari meza, bityo yiteguye gukora ibishoboka byose ayo mateka akavaho.
Ati “Hari ibyabaye mu myaka 22, ibyo byararangiye. Naje hano kugira ngo mbikosore. Hari byinshi byo gukorwa nko gushyira imbaraga mu bakiri bato, nkeka ko bizadufasha.”
Constantine yongeyeho ko mu gihe amaze atoza, ari bwo afite ikipe nziza ishobora gutsinda ikamufasha kubona amanota atatu amufasha gutangira urugendo neza.
Ati “Mu myaka irenga 30 maze ndi umutoza, ni bwo mfite ikipe y’abakinnyi beza. Ni ikintu cyiza nishimira, kandi nizeye neza ko kizaduha umusaruro mu mukino dufite ejo. Urugendo rw’impinduka twarutangiye.”
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko iki ari cyo gihe ngo bashimishe Abanyarwanda.
Ati “Dufite icyizere n’intego zo kudatakariza umukino uwo ari wose mu rugo. Iki ni cyo gihe twumva ko gikwiriye ngo tujyane ikipe yacu mu Gikombe cya Afurika.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina na Liberia, nyuma y’iminsi ine, ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2026, ikine na Cap-Vert mu mukino uzabera i Praia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!