Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, yamaze gusinyira Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.
Mutsinzi Ange ni umwe mu bakinnyi beza FK Jerv yagenderagaho dore ko yari mu bakinaga bihoraho mu bwugarizi bwayo mbere y’uko yerekanwa mu ikipe nshya.
Mu butumwa uyu mukinnyi yatanze kuri uyu wa 1 Nyakanga 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Hafunguwe ikindi Cyiciro gishya, Imana ibirimo.”
Zira FK yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano yo kuzamara imyaka itatu ari uwayo.
Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!