IGIHE

Mukura VS yatandukanye n’umutoza mushya yari imaranye umunsi

0 20-07-2026 - saa 18:01, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha, wari umaze umunsi umwe ageze mu Rwanda, aho yari ataratangira imirimo yari yamuzanye muri iyi kipe.

Uyu mutoza ukomoka muri Repubulika ya Tchèque yari yamaze kumvikana na Mukura VS ku masezerano yo kuyitoza mu myaka itatu iri imbere, ndetse yari yageze i Huye ku Cyumweru kugira ngo atangire inshingano ze.

Gusa nyuma yo kubona akandi kazi, impande zombi zemeranyije gusesa amasezerano zari zaragiranye.

Mu itangazo Mukura VS yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cyo gutandukana cyafashwe ku bwumvikane, nyuma y’uko Trucha yemeye andi mahirwe y’akazi mbere y’uko atangira imirimo.

Yagize iti “Nubwo impande zombi zari zamaze kugirana amasezerano kandi Umutoza Trucha akaba yari yamaze kugera mu Karere ka Huye, nyuma yaje kwemera andi mahirwe y’akazi yabonye. Kubera iyo mpamvu, ikipe n’umutoza bemeranyije gusesa amasezerano mbere y’uko atangira inshingano ze.”

Mukura VS yongeyeho ko Trucha yubahirije ibisabwa n’amasezerano yari yaragiranye n’iyi kipe, yishyura amafaranga bari barumvikanye kugira ngo ayo masezerano aseswe.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yabonye ubusabe bw’ikipe yo muri Maldives imukubira inshuro umunani ayo yari agiye guhembwa muri Mukura VS.

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahise butangira gahunda yo gushaka undi mutoza uzasimbura Trucha, kugira ngo ikipe ibone uzayobora ibikorwa byayo bya tekiniki.

Itangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports et Loisirs bwatangiye gahunda yo gushaka umutoza mushya kandi buzamenyesha abakunzi b’ikipe n’abaturage muri rusange igihe azaba amaze gushyirwaho.”

Umwaka mushya w’imikino wa 2026/27 uzatangira tariki ya 4 Nzeri 2026.

Umutoza Tomáš Trucha yatandukanye na Mukura VS nyuma y'umunsi umwe gusa ageze mu Rwanda
Tomáš Trucha yakiriwe ku kibuga cy'indege n'ubuyobozi bwa Mukura VS ku Cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza