IGIHE

Mukoghotya yemereye abafana ba Mukura VS kubatsindira Rayon Sports

0 9-05-2023 - saa 22:47, Ntare Julius

Rutahizamu w’Umunya-Uganda ukinira Mukura Victory Sports, Robert Mukoghotya, yemereye abafana b’ikipe ye ko ari bubatsindire Rayon Sports akayisezerera mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023, tariki 10 Gicurasi 2023 kuri Stade Huye.

Mu butumwa bw’amashusho bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu rutahizamu yabajijwe n’Umunyamakuru Twizerimana Héritier ushinzwe Itangazamakuru muri Mukura VS uko biteguye umukino wa Rayon Sports nyuma y’imyitozo ya mu gitondo bakoreye kuri Stade ya Huye ari na yo izakira uyu mukino.

Mu Kinyarwanda gitomoye, Mukogotya yasubije agira ati” Tumaze kwitegura buri mukinnyi ameze neza ku mukino w’ejo.”

Abajijwe icyo ateganyirije abafana ba Mukura VS nyuma y’igihe yitwara neza niba bakwizera ko ari bubatsindira ibitego, yasubije aseka ati "Nzabatsindira igitego, kimwe cyangwa bibiri.”

Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda ni umwe mu bahagaze neza kuko afite ibitego 13 muri Shampiyona igeze ku munsi wa 28.

Mukura VS yageze muri ½ isezereye Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi tariki 26 Mata kuri Stade Ubworoherane, mu gihe Rayon Sports yo yari yasezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4 tariki 3 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Kigali.

Mu mikino ibiri yahuje aya makipe muri Shampiyona yombi yarayinganyije, 2-2 na 1-1.

Rutahizamu Robert Mukoghotya ufite ibitego 13 muri Shampiyona yijeje abafana ba Mukura Victory Sports kubatsindira Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza