Rutahizamu Mugisha Didier wakiniraga Rayon Sports FC yaratijwemo na Police FC, yasheshe amasezerano ye yerekeza muri Kiyovu Sports, ndetse anayisinyira imyaka ibiri.
Rayon Sports iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, yaguze abakinnyi bashya biyongera ku yo yari isangaywe, ariko nanone itandukana na bamwe by’umwihariko abasoje amasezerano.
Umwe mu bakinnyi bari basoje amasezerano yabo ni Mugisha Didier, wari waratijwe muri iyi kipe mu gihe cy’amezi atandatu, ariko agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Police FC.
Nyuma y’uko Police FC ishatse abandi bakinnyi bashya na yo bazayifasha, byatumye isesa amasezerao yari ifitanye na Mugisha, agira uburenganzira bwo gushaka indi kipe.
Mugisha w’imyaka 25, yerekeje muri Kiyovu Sports imukeneye nk’umusimbura wa Uwineza René, watandukanye n’Urucaca nyuma yo gusoza amasezerano y’intizanyo y’Intare FC.
Asanze Kiyovu Sports yarongereye amasezerano ya Mugisha Rama, yaragaruye Richard Kirongozi, ndetse ikagura Kambanda Emmanuel, Hamis Hakim na LoLa Kanda Moïse.
Iyi kipe kandi ifite umutoza mushya w’Umwongereza, Mark Harrison.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!