Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ashyigikiye Rayon Sports mu mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma y’uko Gor Mahia FC isabye abafana ba APR FC kuyifasha guhangana n’iyi kipe y’i Nyanza.
Gor Mahia yo muri Kenya yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo isaba abafana ba APR FC kuyishyigikira mu mukino wa nyuma uyihuza na Rayon Sports, uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro.
Iyi kipe yo muri Kenya yatanze ubwo butumwa nyuma y’uko itsinze APR FC ibitego 5-0 mu mikino y’amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026, umukino watumye APR FC isezererwa muri iri rushanwa. Muri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bari inyuma ya Gor Mahia.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gor Mahia yagize iti “Bafana ba APR mureke duhure, hari ibyo twumvise bihwihwiswa. Ni byo koko muradushyigikira? Mureke twihuze hanyuma dusoze akazi mu nzira nziza, turabakunda APR.”
Nyuma y’ubu butumwa, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko we n’abandi Banyarwanda benshi bashyigikiye Rayon Sports muri uyu mukino, aho yanditse ku rubuga rwa X ati “Mwihangane, uyu munsi twese turi aba-Rayon”.
Ubutumwa bwa Minisitiri bwaherekejwe n’ibirango by’amabara ya Rayon Sports, agaragaza ko muri uyu mukino wa nyuma ashyigikiye ikipe y’i Nyanza.
Uretse Nduhungirehe wagaragaraje ko abafana bose bari inyuma ya Rayon Sports, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, na we aherutse gusaba abafana ba APR FC kwirinda kuvugiriza induru Rayon Sports, muri iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup.
Nubwo yahisemo gushyigikira Rayon Sports, Minisitiri Nduhungirehe asanzwe ari umufana ukomeye wa Mukura Victory Sports.
Sorry guys, we are ALL @rayon_sports today💙🤍!
🇷🇼🇷🇼🇷🇼 https://t.co/bUPSXFmz5n
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) August 7, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!