France Football yashyize hanze abakinnyi 30 b’abagore n’abagabo, abatoza ndetse n’amakipe, bahataniye ibihembo bya Ballon d’Or bihabwa abitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26, hongera kugaragaramo Lionel Messi wabuzemo mu mwaka ushize.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, ni bwo uru rutonde rwashyizwe hanze, rukaba rwiganjeho abakinnyi b’amakipe yegukanye ibikombe bikomeye biyobowe n’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu bakinnyi bahataniye iki gihembo mu bagabo harimo Ousmane Dembélé wa Paris Saint-Germain wegukanye iki gikombe giheruka, akanafasha ikipe ye kwisubiza UEFA Champions League. Ikipe ye ikaba ari yo ifitemo benshi.
Abandi ni Achraf Hakimi, João Neves, Willian Pacho, Fabián Ruiz, Khvicha Kvaratskhelia, Marquinhos, Vitinha, Nuno Mendes na Ferran Torres.
Arsenal yatwaye Shampiyona y’u Bwongereza ikanagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ifitemo Gabriel, Declan Rice na William Saliba.
Real Madrid ifitemo Jude Bellingham, Marc Cucurella, Vinícius Júnior na Kylian Mbappé, naho FC Barcelone yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Espagne ikagiramo Lamine Yamal, Rodri na Pau Cubarsí.
Lionel Messi ukinira Inter Miami na Argentine, ari na we ufite amateka yo kwegukana Ballon d’Or inshuro nyinshi, yongeye kugaruka kuri uru rutonde mu gihe mu mwaka ushize atarugaragayeho.
Cristiano Ronaldo bahaganiye amateka ya ruhago, ntabwo ari kuri uru rutonde nubwo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite.
Abandi batoranyijwe ni Luis Díaz, Harry Kane, Michael Olise na Dayot Upamecano ba Bayern Munich, Bruno Fernandes wa Manchester United, Erling Haaland wa Manchester City, Sadio Mané wa Al Nassr, Lautaro Martínez wa Inter Milan na Julián Quiñones wa Al Qadsiah).
Mu bakinnyi 30 bahataniye igihembo mu bagore ntiharimo Aitana Bonmatí wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize wa 2025, ariko rugaragaraho Mariona Caldentey yari yahigitse.
Abandi ni Selma Bacha, Barbra Banda, Klara Bühl, Esmee Brugts, Mariona Caldentey, Scarlett Camberos, Kerstin Casparij, Temwa Chawinga, Cata Coll, Melchie Dumornay, Caroline Graham Hansen, Alex Greenwood, Patri Guijarro, Pernille Harder, Yui Hasegawa, Rose Lavelle, Mapi León, Lorena, Melvine Malard, Manaka Matsukubo, Vivianne Miedema, Ewa Pajor, Claudia Pina, Alexia Putellas, Wendie Renard, Alessia Russo, Khadija Shaw, Momoko Tanikawa, Caroline Weir na Tessa Wullaert.
Umuhango wo gutangaza abitwaye neza, uteganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!