Lionel Messi yatanze imipira ibiri ivamo ibitego, afasha Argentine kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, iba inshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2022, ndetse anashimangira kuba uwa mbere ku Isi utanze iyi mipira, aho afite 12.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi wahuje Argentine n’u Bwongereza.
Ni umukino wabanje kugora cyane Argentine, ndetse yinjizwa n’igitego cyashyizwemo na Anthony Gordon ku munota wa 55, bisaba ko Argentine iva inyuma ikajya kwishyura.
Ku munota wa 85 ubwo icyizere cy’abafana cyari cyashize, Messi yatanze umupira kuri Enzo Fernandez, yishyura igitego cya mbere, hanyuma ku munota wa kabiri w’inyongera aha undi Lautaro Martinez wavuyemo igitego cy’intsinzi.
Lionel Messi ni we wabaye umukinnyi mwiza mu mukino, iba inshuro ya gatanu mu mikino irindwi amaze gukina muri iri rushanwa, ndetse yuzuza n’imipira 12 yatanze mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi.
Kubera gutanga iyi mipira akanagerageza gucenga inshuro icyenda muri uyu mukino, byatumye aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mikino yo gukuranwamo mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva mu 1966.
Mu mipira 12 kandi yatanze, 10 yose yabonetse mu mikino yo gukuranwamo, na byo bituma aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mateka y’Isi, kuko nta wundi urarenza imipira umunani.
Lionel Messi ufite Ballon d’Or umunani ari na we ufite nyinshi mu mateka y’Isi, yatumye u Bwongereza ari yo rukumbi ikomeza Ikipe y’Igihugu yabanje igitego mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi, ariko ntikine umukino wa nyuma muri iki kinyejana cya 21, kuko byayibayeho no mu 2018.
Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yatumye umukino wa Argentine na Espagne zizahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, aho ikipe yegukanye UEFA European Championship izaba ihura n’iyegukanye CONMEBOL Copa America.
Harry Kane yakiniye Ikipe y’Igihugu umukino wa 121, aba uwa mbere ubikoze mu mateka, inyuma ya Wayne Rooney wakinnye 120.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ukazahuza Argentine yegukanye irushanwa mu 2022 na Espagne yaryegukanye mu 2010.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!