IGIHE

Memphis Depay yasabye ibirimo stade kugira ngo yongere amasezerano

0 4-08-2026 - saa 15:26, Iradukunda Olivier

Umuholandi Memphis Depay yasabye ikipe ya Sport Club Corinthians Paulista ko yamuha icyumba cyihariye muri stade ya Neo Química Arena n’uburenganzira bwo kuyikoresha Stade mu birori bye bwite, kugira ngo yongere amasezerano.

Mu 2024, ni bwo uyu mukinnyi yavuye muri Atletico Madrid yo muri Espagne, ajya muri Brésil mu ikipe nshya ya Sport Club Corinthians Paulista ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Nyuma y’amasezerano y’imyaka ibiri, uyu mukinnyi yagaragaje ibyo yifuza kugira ngo ayongerere amasezerano, mbere y’uko isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi rirangira.

Memphis yasabye ko yahabwa icyumba cyihariye muri stade ya Neo Química Arena ikiniramo iyi kipe, ndetse n’uburenganzira bwo kuyikoresha mu birori bye bwite. Icyo gihe yajya ahabwa 50% by’ayinjiye muri ibyo birori.

Amafaranga azajya akurikira ibikombe n’amarushanwa iyi kipe yakinnye, zajya ahabwaho 20%.

Uyu mukinnyi kandi yasabye guhabwa igice ku mafaranga y’agahimbazamusyi, Corinthians yazabona iramutse itwaye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029, kabone n’iyo yaba atakiyikinira.

Yasabye ko kandi amafaranga yahabwaga nk’umushahara, ayo yishyurwaga mu gucuruza isura ye, ayishyuzwa mu bucuruzi yagizemo uruhare yose yazamukaho 10%, rigahabwa umureberera inyungu.

Mu gihe amafaranga y’umushahara we wa miliyoni 1,3$ yatinda ntazire igihe, uzajya wiyongeraho ⅕%.

Memphis w’imyaka 32 yakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, FC Barcelone, Lyon na PSV Eindhoven.

Umuholandi Memphis Depay yasabye ikipe ibirenze kugira ngo yongere amasezerano ya Corinthians
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza