Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yemeye ko agira amarangamutima avanze ku mashusho asekeje amugaragaza nk’umunyagitugu, agaragaza ko ibi bishimangira ko hari abafite ubumenyi buke kuri iyi ngingo, anavuga kuri Ousmane Dembélé wamwise Mobutu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yakunze kugaragazwa yambaye impuzankano ya gisirikare muri ayo mashusho asekeje, ndetse byagaragaye kenshi mu Gikombe cy’Isi cyabaye mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Nubwo inkomoko y’ayo mashusho asekeje itazwi, ariko hari abakeka ko yatangiye gukorwa ubwo havugwaga ko Mbappé yari afite ububasha bukomeye muri Paris Saint-Germain, ubwo yari akiri muri iyi kipe yo mu Bufaransa.
Hanavuzwe kandi ko yatangiye gukoreshwa nyuma y’uko Mbappé areze nyir’iduka ricuruza ‘burger’ mu 2024, kubera ko yari yakoresheje izina rye atabiherewe uburenganzira.
Kylian Mbappé yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga yitwa umunyagitugu, nyuma yo guhereza umusifuzi igitambaro cya kapiteni ngo agishyire Aurélien Tchouaméni umwungirije, ubwo yari amaze gusimbuzwa mu mukino u Bufaransa bwatsinze Norvège ibitego 4-1 mu Gikombe cy’Isi cya… pic.twitter.com/I7mAGHWHae
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 27, 2026
Mu kiganiro Mbappé yahaye L’Équipe mbere y’umuhango wo gutanga Ballon d’Or y’uyu mwaka, aho uyu mukinnyi w’imyaka 27 ari mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana, yabajijwe uko yakiriye ayo mashusho asekeje amukorwaho.
Nubwo yemeye ko ahanini aba agamije “gusetsa”, Mbappé yavuze ko abantu bayakora ba birengagije byinshi by’ingenzi bitewe n’ibyago abanyagitugu benshi bateje mu mateka.
Yagize ati “Hari igice cyabyo gisekeje, kuko ushobora kubona ko ku bantu bamwe byose bikorwa mu rwego rwo kwishimisha. Hari n’ikindi gice kidasekeje cyane, kuko tuzi ibibi abantu nk’abo bakoze mu mateka. Bityo rero, kugereranywa n’abantu bica abandi, bateje akaga miliyoni na miliyoni z’abantu...”
“Ntabwo ntekereza ko hari ubwo nigeze nkora ibintu nk’ibyo mu buzima bwanjye. Ni yo mpamvu haba hari amarangamutima avanze, ukibwira uti ‘nzi ko bigamije gusetsa.’”
Uyu mukinnyi yakomeje agira ati “Ntabwo bigera kure cyane, ariko rimwe na rimwe bigaragaza ko hari ukubura ubumenyi mu bantu, rimwe na rimwe mu bya politiki, ubundi mu bijyanye n’ikiremwamuntu.”
Mbappé yanagize icyo avuga ku izina ry’akabyiniriro rya “Mobutu”, yiswe na Ousmane Dembélé bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse wahoze ari mugenzi we muri PSG.
Iryo zina ryakomotse kuri Mobutu Sese Seko, umunyagitugu wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre, hagati ya 1965 na 1997.
Mbappé yagize ati “Ousmane we ni ibindi, yabikuye ku mbuga nkoranyambaga. Ku bijyanye na we, ni ukwishimisha gusa.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!