IGIHE

Maxime Wenssens yavuze ku buryo yakiriwe mu Amavubi no ku guhanganira umwanya na Fiacre

0 25-03-2024 - saa 22:44, IGIHE

Umunyezamu Maxime Wenssens usanzwe ukinira Union Saint-Gilloise mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yavuze ko atagowe no kwisanga mu Ikipe y’Igihugu, ashimangira ko yiteguye gutanga byose mu gihe cyose azaba agiriwe icyizere n’Umutoza Frank Torsten Sptiller.

Maxime Wenssens yahamagawe bwa mbere mu Amavubi mu Ugushyingo 2023 ubwo u Rwanda rwiteguraga guhura na Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo mu mikino ibanza y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri ubu, yongeye kugirirwa icyizere n’Umutoza Frank Spittler ku mikino ya gicuti u Rwanda ruri gukinira muri Madagascar, aho yabanje mu izamu ku mukino waruhuje n’iki gihugu ku wa 25 Werurwe.

Maxime w’imyaka 22, wavukiye i Burayi, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu Ikipe y’Igihugu, by’umwihariko agasanga ihagaze neza.

Ati "Nishimiye uko nakiriwe mu ikipe, byaroroshye kuko harimo umwuka mwiza kandi byagenze neza kuko twahise tubona intsinzi kuri Afurika y’Epfo. Umwuka ni mwiza kandi biroroshye nubwo hari ibyo ntumva, ariko hari abavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza, ntabwo bigoye cyane."

Abajijwe uko abona Ntwari Fiacre bahanganiye umwanya mu izamu ry’Ikipe y’Igihugu ndetse n’icyo yiteguye gukora mu gihe yaba agiriwe icyizere cyo gukina, Maxime yavuze ko azatanga byose afite.

Ati "Ku munyezamu akenshi aba afite umwanya [wo gukina], ni gake habaho guhangana. Ni ibintu nakira neza kandi ni umunyezamu mwiza, ntabwo mbigiraho ikibazo. Sinzi ibirenze nafasha ikipe, ariko gutsinda ni yo aba ari intego muri siporo, mbere na mbere umusaruro ni wo urebwa. Nzatanga byose ku ikipe no ku gihugu."

Mugenzi we, Ntwari Fiacre, yavuze ko guha amahirwe abandi banyezamu bishobora gufasha bagenzi be kubagirira icyizere mu gihe yaba adahari.

Ati "Izamu rihagaze neza. Gad [Muhawenayo] na Maxime ni abanyezamu beza bamaze kugira ubunararibonye, iyi ni inshuro ya kabiri turi kumwe, uwajyamo wese ikipe yaba ituje. Nta bwoba byantera, byanshimisha ko na mugenzi wanjye ari kwitwa neza, nshobora kuvunika cyangwa nkabona ikarita itukura, ku buryo abafana, abakinnyi bamugirira icyizere."

Amavubi yakinnye iyi mikino ya gicuti mu kwitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azasubukurwa muri Kamena uyu mwaka, aho u Rwanda ruzasura Bénin na Lesotho biri kumwe mu Itsinda C.

Maxime Wenssens yavuze ko yiteguye gutanga byose mu gihe yaba agiriwe icyizere cyo kujya mu izamu ry'Amavubi
Maxime amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro ebyiri kuva mu Ugushyingo 2023
Ntwari Fiacre ni we munyezamu wa mbere w'Ikipe y'Igihugu "Amavubi"
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza