Ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Umunyarwanda Manishimwe Djabel.
Ni nyuma y’amezi atanu gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algeria.
Manishimwe Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera za Nzeri 2023 avuye muri Mukura Victory Sports et Loisir yo mu Karere ka Huye.
Kuva ageze muri iyi kipe, yabuze umwanya uhagije wo gukina aho urwego yifuzwagaho atari rwo yabonyweho aho yahoraga ku ntebe y’abasimbura, rimwe na rimwe ntanabonekeho.
Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, USM Khenchela yatangaje ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu barimo na Manishimwe Djabel babifuriza amahirwe masa aho bazajya, banabashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye.
Iti "Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel (Manishimwe) mu rugendo rwa bo. Burabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w’ikipe."
Aba bakinnyi bakaba batandukanye n’iyi kipe nyuma y’igice kibanza cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algeria aho bayisize ku mwanya wa karindwi n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 36.
Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.
Yavuye muri Gikundiro mu 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari na bwo yatandukanaga na yo agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito, ayivamo yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!