Manchester City yemeje ko yajuririye umwanzuro w’akanama kigenga ka Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri Shampiyona y’u Bwongereza kahamije iyi kipe ibyaha bigera ku 115 bifitanye isano no kurenga ku mategeko agenga imari y’amakipe ya Premier League.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, ni bwo Manchester City yanyujije itangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza uruhande iriho ku byaha iri gushinjwa.
Ibyaha Manchester City ishinjwa ni ibijyanye n’amakuru y’imari yatanzwe n’iyi kipe, cyane cyane ku bijyanye n’amafaranga yinjizwaga, amafaranga yakoreshejwe ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi.
Iyi kipe yakomeje guhakana ibyo yashinjwaga, ivuga ko yubahirije amategeko yose kandi ko izakomeza kurengera izina ryayo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe yavuze ko “ibyashyizwe hanze na Komisiyo birimo amakosa menshi akomeye, ibyashingiweho n’ibimenyetso ntibinoze.”
Iti “Mu ijoro ryo ku wa Kane, ikipe yahaye uru rwego ibimenyetso ndashidikanywaho bigaragaza uruhande iriho.”
Man City ni imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza no ku rwego mpuzamahanga, ndetse mu myaka ishize yatwaye ibikombe birimo bine byikurikiranya bya Premier League kuva mu 2020/21 kugeza mu 2023/24.
Mu gihe komisiyo yigenga yamaze gufata umwanzuro ku byaha by’imari, haracyategerejwe umwanzuro ku bihano bishobora gufatirwa iyi kipe.
Amategeko ya Premier League ateganya ibihano bitandukanye ku makipe agaragayeho amakosa mu mikoreshereze y’imari, birimo gucibwa amafaranga, gukurwaho amanota, cyangwa kumanurwa mu cyiciro cya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!