Abahoze ari abanyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Butaliyani, Paolo Maldini na Leonardo, beguye ku nshingano bari bafite mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’iki gihugu (FIGC), nyuma y’uko Andrea Pirlo adahawe akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu.
Aya makuru yatangajwe nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku izina ry’umutoza mushya wa Azzurri [Ikipe y’u Butaliyani], aho Pirlo yari umwe mu bari bafite amahirwe yo gusimbura Gennaro Gattuso wavuye muri izi nshingano muri Mata.
Maldini na Leonardo bari bagize itsinda ry’abajyanama muri FIGC ryari rishinzwe gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’Ikipe y’Igihugu n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani.
Maldini yari yagizwe Umuyobozi wa Tekinike wa FIGC ku wa 11 Nyakanga, ahabwa Leonardo nk’Umujyanama we.
Nk’uko Sky Sport Italia yabitangaje, bombi bafashe icyemezo cyo kuva muri izi nshingano nyuma y’uko umwanzuro wo guha Pirlo akazi utagezweho. Nubwo batatangaje ku mugaragaro impamvu z’iyegura ryabo, iki cyemezo cyaje gikurikira impinduka zikomeye zari zimaze iminsi mu buyobozi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani.
Pirlo wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye b’u Butaliyani, yari yaragaragajwe nk’umwe mu bashobora guhabwa inshingano zo kongera kubaka Azzurri. Uyu mugabo w’imyaka 47 yamenyekanye cyane ubwo yatwaraga Igikombe cy’Isi cya 2006 ari umukinnyi, ndetse yatoje amakipe arimo Juventus na Sampdoria.
Maldini na we ni izina rikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Butaliyani. Yabaye Kapiteni wa Milan AC n’Ikipe y’Igihugu, aho azwiho ubwitange n’ubuhanga mu myaka isaga 20 yamaze akina ku rwego rwo hejuru.
Leonardo na we ufite amateka akomeye nk’umukinnyi n’umutoza, yigeze gutoza AC Milan ndetse agira uruhare mu miyoborere y’amakipe akomeye i Burayi.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko impamvu Pirlo atahawe akazi ari uko afite aho ahuriye na kompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe [betting] yo mu Burusiya. Uyu mutoza yari gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ine ku wa Mbere, ariko birangira bidakunze.
U Butaliyani bukomeje gushaka umutoza uzafasha ikipe yabwo gusubira ku rwego rwo hejuru nyuma yo kugira umusaruro mubi mu myaka ishize. Azzurri yabuze itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 n’icya 2026, gusa yatunguranye itwara Euro 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!