IGIHE

Rayon Sports muri Uganda, Kiyovu SC yaguze uwa mbere: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Kane

0 4-06-2026 - saa 11:51, IGIHE

Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo yatangiye kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibyiriwe bivugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Gatera Moussa mu batoza batekerezwaho na Bugesera FC

Umutoza Gatera Moussa usoje amasezerano muri AS Muhanga yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri, ari mu batekerezwaho na Bugesera FC.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Bugesera FC budafite igitutu cyo gushaka umutoza mushya nubwo butakuye amaso kuri Banamwana Camarade wayitozaga ndetse akaba avugwa muri Sunrise FC.

Gatera wari wagize ibihe byiza muri Espoir FC, Gorilla FC na Rutsiro FC mbere yo kujya i Muhanga, mu minsi mike ishize yavugwaga muri Kiyovu Sports na yo itarabona umutoza kugeza ubu.

Rayon Sports yasubiye ku isoko ryo muri Uganda

Isibo FM yatangaje ko Ikipe ya Rayon Sports yifuza umukinnyi usatira izamu anyuze ku mpande, Umunya-Uganda Charles Lwanga ukinira Ikipe ya Villa SC y’iwabo.

Lwanga w’imyaka 26, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya Uganda ya 2025/26.

Uyu mukinnyi iwabo bahimba Neymar, yasoje amasezerano yari afite muri Villa SC.

Muri Gicurasi, byavugwaga ko atazongera amasezerano kuko akeneye kujya aho abona umwanya uhagije wo gukina.

Kiyovu Sports yaguze rutahizamu wa Gicumbi FC

Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunye-Congo LoLa Kanda Moïse wakiniraga Gicumbi FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Lola Kanda yatsinze ibitego umunani, atanga ’assist’ imwe mu mikino 22 yakiniyemo Gicumbi FC muri Shampiyona ya 2025/26.

Byiringiro Jean Gilbert yifuzwa na Al-Merrikh

Radio 10 yatangaje ko myugariro w’iburyo ukinira APR FC, Byiringiro Jean Gilbert, yifuzwa na Al-Merrikh SC yo muri Sudani. Iyi kipe itozwa na Darko Nović watozaga APR mu mwaka w’imikino ushize.

Bivugwa kandi ko uyu mukinnyi yifuzwa na Azam FC yo muri Tanzania.

Byiringiro umaze imyaka ibiri muri APR FC, aracyafite amasezerano y’umwaka umwe ndetse bivugwa ko ashobora kuyongererwa muri iyi mpeshyi.

Bugesera FC yatandukanye na Umar Abba

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Umar Abba, yatandukanye na Bugesera FC nyuma yo gusesa amasezerano, aho yagize imvune yatumye adasoza umwaka w’imikino wa 2025/26.

Abba wari wabaye rutahizamu mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25, yagiye muri Wej Sport Club yo muri Arabie Saoudite mu mpeshyi ishize.

Yasubiye muri Bugesera FC muri Mutarama uyu mwaka, atsinda ibitego bitatu mu mikino itandatu ya Shampiyona mbere yo kuvunika.

Rayon Sports iri gutekereza kuri Nduwimana Franck

Amakuru agarukwaho n’abantu batandukanye aravuga ko Umurundi Nduwimana Franck usatira izamu anyuze iburyo muri Gorilla FC, ari mu bakinnyi batekerezwaho na Rayon Sports kugira ngo azongere imbaraga mu busatirizi bwayo.

Nduwimana yakinnye imikino 23 muri Shampiyona ya 2025/26, atsinda ibitego bitanu mu gihe yatanze umupira umwe wavuyemo igitego kuri bagenzi be.

APR FC ntiremeza abakinnyi b’Abanyarwanda izarekura

Imwe mu makipe ahanzwe amaso ku isoko ry’igura n’igurisha muri iyi mpeshyi, ni APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro aho izakina CAF Champions League.

Iyi kipe iheruka gusezerera abakinnyi batatu b’abanyamahanga ari bo Aliou Souané, Lamine Bah na Mamadou Sy, yamaze kumvikana n’Umunyezamu w’Umunya-Mozambique, Ernan Siluane.

Amakuru ahari avuga ko kuri ubu hataremezwa abakinnyi b’Abanyarwanda bazayisohokamo.

IGIHE yamenye kandi ko nta biganiro birabaho ku bashobora kongererwa amasezerano nka Niyigena Clément, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu na Ruboneka Bosco bari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ iri mu Majyaruguru ya Afurika.

Abagarukwaho mu itangazamakuru ko bashobora gusohoka muri iyi kipe harimo Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Omborenga Fitina na Iraguha Hadji, aho abagifite amasezerano bashobora gutizwa.

Niyomugabo Claude na Niyigena Clement bari mu bakinnyi basoje amasezerano muri APR FC, bari mu Ikipe y'Igihugu yerekeje mu Misiri

Banamwana Camarade mu muryango winjira muri Sunrise FC

Ikipe ya Sunrise FC ikomeje ibiganiro bigeze aheza hamwe n’Umutoza Banamwana Camarade uheruka gusoza amasezerano muri Bugesera FC.

Camarade yafashije Bugesera FC yafashije Bugesera FC gusoreza ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona, mu gihe mu mwaka wari wabanje, iyi kipe yayifashije kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nta gihindutse, Sunrise FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri, izasinyisha uyu mutoza mu cyumweru gitaha.

Banamwana Camarade ari mu biganiro na Sunrise FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere

Igitondo cyiza!

Mu gihe hashize iminsi ine Shampiyona ya 2025/26 ishyizweho akadomo, amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atakazakomezanya na bo.

Kuri uyu wa Kane tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza