IGIHE

Rayon Sports yasinyishije babiri ba mbere: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu

0 5-06-2026 - saa 09:22, IGIHE

Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo akomeje kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibigezweho biri kuvugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Rayon Sports yemeje igurwa rya Nshutinziza Didier

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yemeje ko yasinyishije myugariro wo hagati Nshutinziza Didier wari umaze imyaka ine muri Gorilla FC.

Nshutinziza Didier yakinaga muri Gorilla FC

Nshutinziza Didier na Hakizimana Zuberi bazakinira Rayon Sports

Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko mu bakinnyi batanu b’Abanyarwanda Rayon Sports yamaze gusinyisha harimo myugariro Nshutinziza Didier wa Gorilla FC na Hakizimana Zuberi wa Mukura VS.

Abo biyongera kuri Ndayishimiye Didier wamaze gutangazwa na Gikundiro, Muhoza Daniel wa Etoile de l’Est na Nisingizwe Christian wa Mukura VS, bombi bamaze kumvikana na yo.

Karenzi yatangaje kandi ko Rayon Sports isigaje kugura abandi bakinnyi bane b’Abanyarwanda.

Hakizimana Zuberi yakiniraga Mukura VS
Nshutinziza Didier yakinaga muri Gorilla FC

Omborenga Fitina aracyari mu mibare ya APR FC

Myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina, ugifite amasezerano y’umwaka, aracyari mu mibare y’abo APR FC izakoresha mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mukinnyi wakinnye imikino itanu muri Shampiyona ishize, agatsinda igitego kimwe, yitezweho gukomeza kuba umusimbura wa Byiringiro Jean Gilbert washimangiye ko ari ku rwego rwo hejuru.

Omborenga amaze umwaka umwe asubiye muri APR FC nyuma yo gukina umwaka umwe muri mukeba Rayon Sports yari yagiyemo mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Rayon Sports yaguze Ndayishimiye Didier

Rayon Sports yatangaje ko yaguze myugariro w’iburyo Ndayishimiye Didier wakinaga muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka itatu mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali, ukina ku ruhande rwose rw’uburyo, yigeze kuvugwa muri APR FC.

Ndayishimiye ukiri munsi y’imyaka 21, yatsinze ibitego bine mu mikino 23 ya Shampiyona ya 2025/26. Yakiniye amakipe y’igihugu y’abato, mu batarengeje imyaka 17 n’abatarengeje imyaka 20.

Dauda Bareli yongereye amasezerano muri Bugesera FC

Umunyezamu Ibrahima Dauda Bareli wari usoje amasezerano, yasinye undi mwaka umwe muri Bugesera FC nk’uko byatangajwe n’iyi kipe.

Muhoza Daniel na Nisingizwe Christian bazakinira Rayon Sports

Umunyamakuru wa RBA, Nsanzimana Samir Sylvestre, yatangaje ko Muhoza Daniel w’imyaka 18, wakiniraga Etoile de l’Est, yasinye imyaka itatu muri Gikundiro.

Undi mukinnyi yatangaje ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ni Nisingizwe Christian ’Bebeto’ wakinaga mu kibuga hagati muri Mukura VS, wasinye imyaka ibiri.

Byishimo Valua mu muryango winjira muri Rayon Sports

Umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, Byishimo Valua, ukinira Bugesera FC ari mu bakinnyi bivugwa ko bashobora kwinjira muri Rayon Sports.

Byishimo w’imyaka 19, ukina hagati mu kibuga, yatsinze ibitego bitanu birimo bibiri yatsinze Rayon Sports na APR FC muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Rayon Sports mu makipe yifuza Elvis Ngonde

Radio 10 yatangaje ko Umunya-Uganda Elvis Ngonde ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, yifuzwa na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 asoje amasezerano muri Villa SC y’iwabo muri Uganda.

Ngonde wageze muri Jogoos avuye muri Gaddafi FC mu 2023, yifuzwa kandi na KCCA.

APR FC yifuza Umunya-Côte d’Ivoire ukina mu kibuga hagati

Umunyamakuru wa Isibo FM, Nkusi Denis ’Mutangazaji’, yatangaje ko Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yasabye ko hagurwa Umunya-Côte d’Ivoire Claude Gnolou ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 asanzwe akinira Ikipe ya KACM Marrakech muri Maroc.

APR FC ikeneye umukinnyi mushya ku mwanya w’imbere ya ba myugariro nyuma yo kuhagira icyuho ubwo Ronald Ssekiganda yavunikaga muri Mata.

Aziz Bassane yabwiwe na Rayon Sports ko batazakomezanya

Umunya-Cameroun Aziz Bassane Koulagna ni umwe mu bakinnyi 14 basoje amasezerano muri Rayon Sports.

Urban Radio yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kumenyeshwa na Rayon Sports ko nta gahunda imufiteho, bityo akwiye gushaka ahandi azakomereza urugendo rwe rwo gukina.

Uyu mukinnyi usatira izamu anyuze ku ruhande, yakunze kuvugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi. Yatsinze ibitego bine, atanga ’assist’ imwe mu mikino 15 ya Shampiyona ishize.

Rwasamanzi Yves na Marine FC bari ku murongo umwe

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Umutoza Rwasamanzi Yves azakomezanya na Marine FC nubwo byavugwaga ko ashobora kuyisohokamo agasimburwa na Mugisha Ndoli.

Ubuyobozi bwa Marine FC bwizera ko umushinga wa Rwasamanzi Yves ugifite amasezerano, uri mu cyerekezo cyiza.

Mu mwaka w’imikino ushize, iyi kipe y’i Rubavu yasoreje ku mwanya wa munani mu makipe 18, igira rutahizamu wa kabiri watsinze ibitego byinshi [Mbonyumwami Taiba winjije 17) ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bari mu bitwaye neza ku myanya bakinaho.

Rwasamanzi yavugwaga mu makipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali.

Igitondo cyiza!

Ni umunsi wa gatanu kuva Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ishyizweho akadomo. Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.

Kuri uyu wa Gatanu tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza