Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’Umunye-Congo Faustin Likau Kitoko ko impande zombi zisesa amasezerano zari zifitanye, yari asigaje imyaka ibiri.
Likau Kitoko yageze muri Rayon Sports mu mpera z’Ukuboza, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.
Muri iyi mpeshyi, uyu mukinnyi yatinze gusubira mu kazi muri Rayon Sports aho yavugaga ko yimwe itike y’indege. Yageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.
Gusa ntiyari agikenewe muri Gikundiro yaguze abakinnyi bashya ku mwanya yakinagaho ndetse impande zombi zamaze kumvikana gutandukana nk’umwe mu b’imbere muri Rayon Sports yabyemereye IGIHE.
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko hari ibiganiro byo gutandukana kw’impande zombi ndetse byaturutse ku busabe bw’umukinnyi.
Muri iyi mpeshyi, Rayon Sports yaguze abakinnyi bashya ku mwanya Likau Kitoko yari asanzwe akinaho, ndetse bamwe muri bo ni abanyamahanga.
Abo ni Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Muderi Akbar w’Umurundi na Nisingizwe Christian wakiniraga Mukura Victory Sports.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!