Abakinnyi ndetse n’abagize Ikipe ya Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bageze i Kigali ku munsi w’umukino bahuriraho na APR FC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yahagurutse i Lubumbashi muri RDC, ikora urugendo rw’isaha imwe n’iminota 34 mbere y’uko igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Yifashishije indege yayo yihariye ya Ethiopian Airlines, ikaba ari na yo iyitegereza ikayicyura nyuma yo gukina uyu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2026.
Les Aigles du Congo yitwaje byose iza gukenera mu rugendo rwayo, harimo n’ibyo kurya no kunywa.
Umukino uhuza amakipe yombi ategerejwe kuri Stade Amahoro, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, zo kuri uyu wa Gatanu.
Bruno Ferry wahoza ari Umutoza wa Rayon Sports yo mu Rwanda akaba asigaye yungirije muri Les Aigles du Congo, yahamije ko azi APR FC, ndetse baza gukora byose bakagumana intsinzi.
Ati "Ni umukino ukomeye. Turabizi ko stade iza kuba irimo abantu benshi, uraza kuba ari umukino mwiza. Ikipe ntiyahindutse kuko umutoza ni wa wundi, baraza kudusatira cyane ariko natwe turashaka gutsinda."
APR FC yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza, ikaba yarahaye icyizere abafana bayo n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko uyu munsi iza kwihagararaho igatanga intsinzi.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.
Zamalek SC yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti, umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!