IGIHE

Lamine Yamal na Mikel Oyarzabal bandikiye amateka mu Gikombe cy’Isi

0 21-06-2026 - saa 22:50, Iradukunda Olivier

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Espagne, Lamine Yamal, yakinnye umukino we wa mbere abanje mu kibuga mu Gikombe cy’Isi, ahita aba umukinnyi w’imyaka 18 cyangwa munsi yayo winjije igitego muri iri rushanwa, inyuma ya Pelé mu 1958.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kanama 2026, ni bwo Espagne yakinnye umukino wayo wa kabiri mu Itsinda H ry’Igikombe cy’Isi warangiye inyagiye Arabie Saoudite ibitego 4-0.

Ni ubwa mbere Espagne yari ibanje mu kibuga Lamine Yamal winjiye mu kibuga asimbuye mu mukino uheruka, ariko mu minota 10 yari yamaze gutsinda igitego cye cya mbere mu irushanwa nk’umukinnyi uhanzwe amaso.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 yabaye umukinnyi wa kabiri mu mateka y’Igikombe cy’Isi utsinze igitego afite imyaka 18 cyangwa munsi yayo, dore ko byaherukaga mu 1958, ubwo Umunya-Bresil, Pelé wari ufite imyaka 17 yatsindaga Pays de Galles.

Undi mukinnyi wakoze amateka muri uyu mukini ni Mikel Oyarzabal utarahiriwe n’umukino wabanje kuko yamaze iminota 30 atarakora ku mupira, gusa kuri uyu munsi yatsinze ibitego bibiri atanga n’umupira uvamo igitego mu minota 25 ya mbere y’umukino, aba uwa kabiri ubikoze mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva mu 1966. Undi ni László Fazekas wa Hongrie mu 1982.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yabaye ikipe ya mbere ifite abakinnyi b’imyaka 18 batsinze igitego mu marushanwa abiri atandukanye y’Igikombe cy’Isi, kuko usibye Lamine Yamal, Gavi yabikoze mu 2022.

Ikindi gitego cya Espagne yagize amanota ane mu Itsinda H, yicyinjijwe na Hassan Tambakti witsinze, bituma igira icyizere cyo kuzarenga amatsinda ikagera muri 1/16.

Lamine Yamal yatangiye kwandika amateka mu Gikombe cy'Isi
Mikel Oyarzabal yakoz amateka mu Gikombe cy'Isi nyuma yo kudahirwa mu mukino wa mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza