IGIHE

Kuzinukwa umupira w’u Rwanda na tombola ya CAF: Karekezi Olivier yavuze

0 5-08-2026 - saa 12:11, Iradukunda Olivier

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Karekezi Olivier, wavugwagaho kuwuzinukwa, yagaragaje ko nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ritangiye kubaha agaciro azawusubiramo, akaba ananejejwe no kuba yaratoranyijwe mu bazayobora tombola ya CAF.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) iherutse kwandikira Karekezi Olivier, kugira ngo azabe umwe mu bazafasha muri tombola ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Karekezi yavuze ko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bwagize uruhare mu kugirirwa icyizere kwe na CAF.

Ati “Bavuganye n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, arampamagara ambaza niba nabona umwanya kugira ngo nzajye Cairo, ndamushimira. Nyuma barampamagaye bohereza ibikenewe, ndajyayo uyu munsi.”

Karekezi wabaye umukinnyi wa APR FC akanayibera kapiteni, agatoza amakipe arimo Kiyovu Sports, yagaragaje ko kuva mu mupira w’u Rwanda byatewe n’uko utagira amikoro, ndetse atanawuzinutswe nk’uko bivugwa ahubwo azawusubiramo igihe nikigera.

Ati “Hari ibyo nshaka kwinjiramo ariko nabaye mbyihoreye kubera ibyo nanyuragamo mu gutoza amakipe asanzwe. Harimo kubura imishahara, aho utoza ikipe ikamara amezi itaguhemba, ngeze aho ndabireka. Nzagaruka mbikomeze amakipe yacu namara kubona ubushobozi.”

“Nta kintu gikomeye nshobora kubivugaho [ibyo kuzinukwa umupira w’amaguru w’u Rwanda]. Gusa urebye inzira turimo ni nziza, ubona ko nta kigomba kunca intege. Ndabizeza ko nzagaruka kubera ibyo ishyirahamwe riri gukora.”

Yakomeje ashimira FERWAFA yahaye agaciro abanyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, kugira ngo na bo batange umusanzu mu iterambere ryawo binyuze mu Ishyirahamwe ry’Abakanyujijeho mu Rwanda (FAPA).

Avuga ku bana be, ahamya ko harimo umwe ufite impano y’umupira w’amaguru, ndetse iyo amurebye abona afite icyizere cyo kuzawukina ku rwego rwo hejuru.

Ati “Umukuru wavutse mu 2005, ngerageza kubimukundisha riko akambwira ko bitamurimo. Hari murumuna we mfite witwa Gabriel, we arakina hano Suède kandi arabikunda. Ndibaza ko ari we ushobora kuzakina umupira, akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu.”

“Uyu afite imyaka icyenda, uko mubona azawukina kuko arawukunda cyane. Iyo arebye amashusho yanjye avuga ko andusha umupira, nanjye nkaseka nkamwihorera.”

Ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ni bwo mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, hateganyijwe tombola y’amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

APR FC yakiniye izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe Rayon Sports yatoje, izakina CAF Confederation Cup.

Karekezi yagaragaje ko kuva mu mupira w’u Rwanda byatewe n’uko utagira amikoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza