Umunya-Portugal José Mourinho ni umwe mu batoza bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu mupira w’amaguru ku Isi. Mu myaka myinshi amaze atoza amakipe akomeye i Burayi, yagiye agaragaza ko afite umubano wihariye n’abakinnyi bakomoka muri Afurika, ndetse akaba yaragiye agira uruhare mu kuzamura impano nyinshi zo kuri uyu Mugabane.
Mourinho wanyuze mu makipe arimo Chelsea, Inter Milan, Real Madrid na Manchester United, yavuze ko impamvu akunda gukorana n’abakinnyi b’Abanyafurika ari uko ababonamo indangagaciro zirimo ubudahemuka no kugira umutima wo kwitangira ikipe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2024, Mourinho yavuze ko abakinnyi b’Abanyafurika yakoranye na bo bamubereye abantu badasanzwe, haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe.
Ati “Mvugishije ukuri ndabakunda, kandi numva umukinnyi w’Umunyafurika aba afite ubudahemuka bwinshi ndetse n’umutima mwiza.”
Uyu mutoza w’imyaka 61, yatanze urugero ku bakinnyi nka Didier Drogba na Salomon Kalou bo muri Côte d’Ivoire, Michael Essien wo muri Ghana, John Obi Mikel wo muri Nigeria ndetse na Samuel Eto’o wo muri Cameroun, bose bagize uruhare rukomeye mu bihe byiza by’amakipe yatoje.
Drogba, Essien, Eto’o… abakinnyi bakoze amateka ku bwa Mourinho
Mu gihe cye cya mbere muri Chelsea, Mourinho yagize uruhare mu kubaka ikipe yari igizwe n’abakinnyi bakomeye, aho abakinnyi bakomoka muri Afurika bari inkingi za mwamba.
Didier Drogba yabaye umwe mu bakinnyi bafashije Chelsea kugera ku ntsinzi ikomeye, harimo no kwegukana UEFA Champions League mu 2012. Michael Essien na John Obi Mikel na bo bari ingenzi mu kibuga hagati, mu gihe Salomon Kalou yari umwe mu bakinnyi bizerwa mu busatirizi.
Muri Inter Milan, Mourinho yongeye kugirana ibihe byiza na Samuel Eto’o, wagize uruhare mu gufasha iyi kipe kwegukana UEFA Champions League mu 2010.
Mourinho yavuze ko ikintu cyatumaga abakinnyi be b’Abanyafurika bamukorera cyane ari uko yababaniraga nk’abavandimwe mbere yo kubafata nk’abakinnyi gusa.
Ati “Ntekereza ko mbakuramo ibyiza bafite. Ntekereza ko na bo babona ko mbakunda kandi ko nubaha ubushobozi bwabo nk’abakinnyi ndetse nk’abantu.”
Uru rukundo rushobora kumugeza kuri Yan Diomandea
Uretse amateka ye n’abakinnyi yabanje gukorana na bo, Mourinho akomeje kugaragaza ko akomeje kwizera impano z’Abanyafurika.
Mu minsi ishize, uyu mutoza bivugwa ko yagize uruhare mu gushishikariza umukinnyi ukiri muto w’Umunya-Côte d’Ivoire, Yan Diomande, kwerekeza muri Real Madrid aho gukurikira inzira yari kumugeza muri Paris Saint-Germain.
Diomande ukinira RB Leipzig, yari yamaze kugirana ibiganiro na PSG, ariko Real Madrid yaje kwinjira mu rugamba rwo kumushaka, ndetse amakuru avuga ko Mourinho yagiranye na we ikiganiro kuri telefoni amusobanurira icyerekezo cy’iyi kipe yo muri Espagne.
Ibi byongeye kugaragaza ko Mourinho akomeje kubona muri Afurika isoko y’impano zidasanzwe, aho ashimangira ko abakinnyi bakomoka kuri uyu Mugabane batagira gusa ubushobozi mu kibuga, ahubwo banazana indangagaciro zifasha amakipe kugera ku ntsinzi.
Kuva kuri Drogba, Essien na Eto’o kugeza ku mpano nshya nka Diomande, amateka ya Mourinho agaragaza ko abakinnyi b’Abanyafurika bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwegukana ibikombe no kubaka amakipe akomeye.
Amakuru agezweho ubu avuga ko Real Madrid yiteguye gutanga miliyoni 100 z’Amayero kuri Yan Diomande.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!