IGIHE

Kongeramo undi mutoza, umusaruro mubi n’abarwanya ikipe: Taleb utoza APR yabivuzeho

0 17-08-2026 - saa 07:52, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza Mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb, yavuze ko umusaruro ikipe ye iri kubona muri iyi minsi utagakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko iri mu bibazo bikomeye, ashimangira ko iri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’impinduka zabaye mu bakinnyi.

Igitutu cyatangiye kwiyongera kuri iyi kipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 nyuma y’uko isezerewe muri CECAFA Kagame Cup 2026 itarenze amatsinda, byongeye ikaba iheruka gutsindwa na Sunrise FC.

Mbere yo gukina na Sunrise FC ku wa Gatandatu, igatsindwa igitego 1-0 mu mukino wa gucuti wabereye kuri Stade ya Nyagatare, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yaherukaga gukina imikino itatu ya gicuti yatsinzemo Gasogi United, Etincelles FC na Mathare United, ariko abarimo abakunzi bayo bagaragaza ko batanyuzwe n’imikinire yayo.

Aganira na IGIHE, Taleb yavuze ko APR FC yatakaje abakinnyi barindwi bari mu ikipe yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino ushize, mu gihe hinjiyemo batanu bashya bafite imiterere, ubwenegihugu n’ubuhanga bitandukanye.

Kuri we, ibyo bituma bisaba igihe kugira ngo bose basobanukirwe imikinire y’ikipe, bahuze neza mu kibuga ndetse bongere kubaka ubufatanye bwatumye iyi kipe yitwara neza mu mwaka w’imikino ushize.

Yavuze ko nubwo ibyo bisubizo bitashimisha abafana, bidakwiye kwibagiza ko ikipe atoza iheruka gukora umwaka udasanzwe, yegukana Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro na Super Coupe.

Ati “Ikipe yacu yakoze umwaka udasanzwe, itwara ibikombe bitatu, ubu iri mu cyiciro cyo kongera kubakwa no kuvugururwa. Twatakaje abakinnyi barindwi bari muri iyo kipe yatwaye ibikombe, tunakira batanu bashya bafite imiterere, ubwenegihugu n’ubuhanga butandukanye.”

“Ni ibisanzwe ko ikipe ikenera igihe kugira ngo yongere guhuza imikinire. Turi gukora ku buryo abakinnyi bashya binjira muri gahunda yacu y’imikinire, ariko tugakomeza kubungabunga umwimerere n’ibisabwa byatumye dutwara ibyo bikombe bitatu.”

Ku bwe, kugereranya APR FC y’ubu n’iyo mu mwaka ushize bishobora gutuma abantu bihutira gufata imyanzuro, ariko ngo ikipe nziza ntiyubakwa mu minsi mike.

Ati “Ikipe irubakwa, umwuka w’ubufatanye urakura kandi imikinire rusange ikenera igihe. Intego yacu iracyasobanutse: Kongera kubaka ikipe ikomeye, yunze ubumwe kandi ishoboye guhanganira ibikombe bitatu twatwaye mu mwaka ushize.”

ikipe nziza ntiyubakwa mu minsi mike mu mboni za Taleb

Ikibazo kiri mu kubyaza umusaruro uburyo bw’ibitego

Nubwo hari abashobora kureba ku musaruro w’imikino iheruka bakavuga ko APR FC iri gukina nabi, Taleb we avuga ko hari ibimenyetso byiza abona mu mikinire yayo.

Yashimangiye ko ikipe ye ibasha kugera imbere y’izamu kenshi, igakina umupira uyifasha gusatira no gushyira igitutu ku bahanganye na yo, ariko ikibazo kikaba kutabyaza umusaruro uburyo ibona.

Ati “Ikipe yacu irema uburyo bwinshi bwo gutsinda. Ibyo bigaragaza ko dushobora gukina umupira mwiza, gusatira no gushyira igitutu ku bahanganye natwe. Ikibazo gikomeye dufite ubu ni ukurangiza neza imbere y’izamu. Dupfusha ubusa uburyo bwinshi bwiza kandi rimwe na rimwe bitugiraho ingaruka, nubwo imikinire rusange iba ari myiza.”

Yavuze ko imyitozo yabo iri kwibanda cyane ku kongera ubushishozi imbere y’izamu, umupira wa nyuma uhabwa rutahizamu, uburyo bwo gutsinda ndetse no kongerera abakinnyi icyizere igihe bageze mu mwanya wo gutsinda.

Uyu mutoza yemeza ko uko abakinnyi bashya bazagenda barushaho kumenyana no gusobanukirwa, ari na ko iki kibazo kizagenda gikemuka.

Ati “Kurema uburyo bwo gutsinda ni intambwe ikomeye; igisigaye ni ukwiga kububyaza umusaruro kurushaho.”

Taleb ari kubaka ubusatirizi bukomeye bwa APR FC

Umutoza wegukanye ibikombe bitatu ntiyacirirwa urubanza ku mikino mike

Taleb yanagarutse ku banenga umusaruro we, avuga ko atumva uburyo umutoza uheruka gutwara ibikombe bitatu, akagira ikipe yatsinze ibitego byinshi, ikagira uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona kandi igasoza irusha amanota 12 ikipe yakurikiyeho, yahita ashidikanywaho kubera imikino mike yo kwitegura cyangwa iyo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino mushya.

Yavuze ko kunengwa ari kimwe mu bigize umupira w’amaguru kandi ko abyemera, ariko asaba ko bikorwa hashingiwe ku bimenyetso, mu buryo bwubaka, aho gushingira ku marangamutima aterwa n’umukino umwe cyangwa ibiri.

Ati “Kunengwa ni kimwe mu bigize umupira w’amaguru kandi turabyemera. Ariko bigomba kuba bishingiye ku kuri, bikubaka kandi bigashingira ku bimenyetso, aho gushingira ku mikino mike ya gicuti cyangwa imikino ya mbere y’umwaka mushya.”

Taleb yavuze ko kuba ikipe yaravuyemo abakinnyi barindwi, igahita yakira batanu bashya bafite imikinire itandukanye, ari impamvu ihagije yo kuyigenera igihe cyo kongera kubaka no guhuza imikinire.

Yanibukije ko imikino ya gicuti idakwiye gufatwa nka Shampiyona, kuko intego yayo ari uguha abakinnyi iminota, kugerageza uburyo butandukanye bw’imikinire, kwinjiza abashya muri gahunda y’ikipe, gukosora amakosa no kumenya abakinnyi bashobora kwitwara neza igihe bazaba bakenewe.

Taleb avuga ko kuba ikipe irimo abakinnyi bashya benshi ari yo mpamvu ikeneye igihe cyo kwiyubaka

Kuki APR FC ikina imikino ya gicuti n’amakipe adafite amazina akomeye?

Hari n’abibaza ku makipe APR FC ihitamo gukina na yo imikino ya gicuti, cyane cyane ko hari abayifuza mu mikino ikomeye n’amakipe azwi ku Mugabane wa Afurika.

Taleb yavuze ko gutegura umukino wa gicuti n’ikipe ikomeye bidaterwa gusa n’ubushake bwa APR FC.

Yasobanuye ko amakipe akomeye adahora yiteguye kuza gukinira mu Rwanda, kandi iyo yemeye kwakira APR FC, akenshi haba hari amafaranga menshi asabwa, yiyongera ku ngendo, amacumbi n’ibindi bijyanye n’imitegurire.

Yavuze ko APR FC ishaka amakipe yo hanze yiteguye kuza mu Rwanda, ikongeraho n’amakipe yo mu gihugu ashobora kuyifasha kugera ku ntego z’imyiteguro yayo.

Ati “Intego y’umukino wa gicuti ntabwo ari ugukina n’izina rikomeye gusa. Ni uguteza imbere ikipe, guha abakinnyi iminota yo gukina, kwinjiza abashya, kunoza intego zacu no kwitegura imikino y’amarushanwa.”

Yashimangiye ko ubwiza bw’imyiteguro bukwiye gupimirwa ku kazi kakozwe n’intego ikipe yashakaga kugeraho, aho kureba gusa izina cyangwa umwanya ikipe bahanganye iriho.

Gutsindwa na Sunrise FC ntibivuze kudaha intsinzi agaciro

Ku mukino APR FC yatsinzwemo na Sunrise FC, Taleb yavuze ko bahisemo guha umwanya uhagije abakinnyi basanzwe batabanza mu kibuga.

Yasobanuye ko byari muri gahunda yo gucunga neza abakinnyi bose, kuko umwaka w’imikino uba ari muremure kandi ikipe ikina amarushanwa menshi.

Ati “APR FC ntizakenera abakinnyi 11 gusa, ahubwo izakenera buri wese uri mu ikipe. Byari ngombwa guha abasimbura amahirwe yo kongera kubona injyana, gufata inshingano no kwerekana ko bashobora kwitwara neza igihe ikipe izaba ibakeneye. Buri mukinnyi agomba kuba yiteguye gukina igihe icyo ari cyo cyose.”

Yongeyeho ko ibyo bitavuze kubura intego cyangwa kudaha agaciro intsinzi, ahubwo ari uburyo bwo gutegura ikipe izahangana mu gihe cyose cy’umwaka w’imikino.

APR FC ikina imikino ya gicuti yo mu Rwanda kuko iyo hanze ihenze

Taleb yaba akeneye undi mutoza umwungiriza?

Mu bagaragaza ko APR FC ifite ikibazo mu mikinire yayo, hari abavuga ko mu bisubizo yarebaho harimo kongeramo umutoza wungirije n’undi ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Muri iki kiganiro na IGIHE, Taleb yavuze ko nta kibazo abona mu bushobozi bw’itsinda ry’abatoza asanganywe, kuko ryamaze kugaragaza icyo rishoboye ritwara ibikombe bitatu.

Ku bwe, ikibazo rukumbi cyari gihari cyari icy’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga. Yemeje ko icyo kibazo cyakemutse, kuko umutoza mushya ushinzwe imyitozo ngororamubiri yamaze kugera mu ikipe kandi yagombaga gutangira inshingano ze mu mpera z’icyumweru twasoje.

Ati “Intego ntabwo ari uguhindura ibintu byagaragaye ko bikora neza, ahubwo ni ukongerera ubushobozi itsinda ry’abatoza risanzweho kugira ngo APR FC ikomeze ku rwego rwo hejuru, irinde ibikombe ifite kandi igere ku zindi ntego yihaye.”

“Hari abashaka guhungabanya ikipe”

Nyuma ya buri mukino, ntihabura abafana ba APR FC bumvikana mu itangazamakuru banenga imikinire yayo, uburyo itoje ndetse bamwe muri bo bagasabira mutoza kwirukanwa.

Mu magambo akomeye, Taleb yavuze ko ikibazo gikomeye atabona ko kiri mu mikinire y’ikipe, ahubwo ko hari abantu bamwe bashaka kuyihungabanya.

Yibukije ko no mu ntangiriro z’umwaka ushize habayeho ibisa n’ibyo, ariko APR FC ikarangiza itwaye ibikombe byose bitatu byo mu Rwanda.

Ati “Ikibazo cy’ikipe ntabwo kiri mu musaruro wayo, ahubwo kiri mu bikorwa bya bamwe bashaka kuyihungabanya. Abatoza bagaragaje ubushobozi bwabo mu kibuga kandi umusaruro urivugira.”

Uyu Munya-Maroc yavuze ko mu rugendo rwe nk’umutoza, ari ubwa mbere yatwaye ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino ndetse na APR FC ibigeraho gake dore ko uretse mu 2025, ahandi iyi kipe yaherukaga kwegukana Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka umwe ari mu 2014.

Yasabye ko ikipe iba maso kuri ibyo bikorwa, kuko bishobora guhungabanya umurongo wayo no gutuma itakaza ituze ikeneye mu gihe iri kongera kubakwa.

Taleb yageneye ubutumwa bwihariye abafana ba APR FC, abasaba gukomeza kuba hamwe, kurinda ikipe no kuyishyigikira aho gutwarwa n’igitutu gituruka ku kunengwa kwayo.

Ati “Ni ngombwa ko abafana bakomeza kuba umwe kandi bakarinda ikipe. Bafite uruhare rukomeye mu kurengera amabara yayo no gushyigikira ikipe mu gihe ihura no kunengwa cyangwa ibitero bidafite ishingiro.”

APR FC irasubira mu kibuga kuri uyu wa 17 Kanama 2026 ikina na Al-Merrikh SC mu mu mukino wa gicuti.

Ni mu gihe kugeza ubu ibijyanye na FERWAFA Super Cup iteganyijwe tariki ya 22 n’iya 28 Kanama bitarasobanuka nyuma y’uko iyi kipe yatwaye Shampiyona igaragaje ko itumva impamvu iki gikombe cyahuzaga amakipe abiri, uyu mwaka kizakinwa n’amakipe ane.

Kuri Super Cup, APR FC ntiyumva impamvu iki gikombe cyahuzaga amakipe abiri, uyu mwaka kizakinwa n’amakipe ane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza