Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwafashe icyemezo cyo gutiza umunyezamu wa yo wa Kane, Tuyishime Iddy muri Kirehe FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.
Ni nyuma y’uko uyu munyezamu atabashije kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe nyuma yo kuzamurwa akuwe mu ikipe y’abato y’iyi kipe yo ku Mumena.
Amakuru ahari ni uko uyu munyezamu yatijwe mu mikino yo kwishyura gusa ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Bivuze ko iyi shampiyona nirangira azahita agaruka mu kipe ye ya Kiyovu Sports.
Tuyishime yazamuwe mu mwaka ushize, nyuma yo gushimwa n’abari abatoza b’iyi kipe ariko ntabwo uyu musore w’imyaka 18 yigeze abona umwanya wo gukina.
Kiyovu ubu ifite abanyezamu bane barimo Kimenyi Yves usanzwe ari we wa mbere akaba na kapiteni w’iyi kipe, Nzayurwanda Djihadi usanzwe ari nimero ya Kabiri, Ishimwe Patrick nka nimero ya Gatatu na Tuyishime Iddy usanzwe ari nimero ya Kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!