Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ku mugaragaro ko iyi kipe yamaze kuba sosiyete y’ubucuruzi izabyarira inyungu abazayiguramo imigabane.
Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’iyi kipe butangaje ikipe igiye kuyoborwa na sosiyete yitwa ’Kiyovu Sports Company Ltd’.
Iyi sosiyete izajya ibyarira inyungu abayiguzemo imigabane bitewe n’ingano y’imigabane baguze.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko ibi bizafasha gutunga ikipe gucuruza kandi ari umwanya mwiza ku banyamuryango ba yo, wo kuyigaragariza urukundo bakayiguramo imigabane.
Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal yongeye kwibutsa abanyamuryango ndetse n’abakunzi ba yo ko ikipe ari iyabo kandi ko bakwiye kuyirwanira ishyaka igihe cyose.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre wanabaye Perezida wa yo, yasabye abakunzi ba Kiyovu kubyerekana banyuze muri sosiyete nshya yashinzwe.
Ati “Umukunzi wa Kiyovu Sports ahora ari umukunzi wa yo. Wenda ashobora kugira ibyo atumvikanaho n’Ubuyobozi ako kanya ariko ntibikuraho urukundo bayikunda. Hari umuryango wa Kiyovu Sports, kugeza uyu munsi ni bo banyamigabane bonyine b’uyu muryango ariko iyi ni sosiyete y’umuryango wa Kiyovu Sports.”
Kayumba yakomeje avuga ko kuba iyi sosiyete igiye gucunga Kiyovu Sports, ari ibintu byumvikanyweho n’abanyamuryango bayo bose mu nteko rusange iheruka kubahuza.
Yakomeje avuga ko Association itemerewe ubucuruzi, ari yo mpamvu bahisemo kuzana Kiyovu Sports Company Ltd kugira ngo ibafashe gukorera ubucuruzi bwunguka mu ikipe.
Ati "Association ntiyemerewe ubucuruzi. Niba twifuza kugurisha abakinnyi, nta yindi nzira twari gucamo. Amafaranga yose yava muri abo bakinnyi azajya muri iyo sosiyete ya Kiyovu Sports. Abantu rero ntibazajye kubyitiranya bavuga ngo ikipe barayijyanye."
Umugabane umwe shingiro uzaba ugura amafaranga ibihumbi 120 Frw kuzamura. Buri munyamuryango yemerewe kugura imigabane irenze umwe.
Mu minsi ishize kandi, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na ELYON ARTS izafasha ikipe gukora ibarura ry’abanyamuryango b’ikipe.
Iyi kipe yahise yerekana imyenda mishya iriho amazina y’abakinnyi igomba gukoreshwa guhera ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!